Rodri yasubije amagambo ya Cristiano Ronaldo wavuze ko Ballon d’Or ya 2024 yari ikwiye umukinnyi wa Real Madrid, Vinícius Junior, aho yagaragaje gutungurwa n’ibitekerezo bya Cristiano ndetse anasobanura uburyo iki gihembo gitangwa.
Rodri, umukinnyi wa Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yagize ati: “Byarantunguye mu by’ukuri, kuko Cristiano azi neza uburyo Ballon d’Or itangwa kurusha undi muntu uwo ari we wese. Azi neza uko uwatsinze atorwa. Abanyamakuru bemeje ko ngomba gutsinda uyu mwaka. Birashoboka ko bamwe muri bo bigeze kumutora mu myaka yashize kugira ngo atsinde, kandi ndatekereza ko icyo gihe yemeranyaga na bo.”
Ku ruhande rwa Cristiano Ronaldo, yavuze ko abona ko Vinícius Junior yari akwiriye iki gihembo bitewe n’uko yitwaye mu mwaka ushize, cyane cyane kuba yarafashije Real Madrid gutwara igikombe cya UEFA Champions League ndetse akanatsinda igitego ku mukino wa nyuma.
Yagize ati: “Njye mbona Vinícius yari akwiriye gutsindira Ballon d’Or. Ni akarengane ku bwanjye. Ndavuga hano imbere ya buri wese. Bayihaye Rodri, na we arabizi ko atari abikwiye, ariko bakagombye kuba barayihaye Vinícius.”
Ibi bitekerezo byombi byakomeje kuganirwaho cyane mu itangazamakuru n’abakunzi ba ruhago, bigaragaza uburyo Ballon d’Or itera impaka zitandukanye buri mwaka.