• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
ADVERTISEMENT
Home Imyidagaduro

Uko byari byifashe muri BK Arena mu gitaramo cya The Ben “The New Year Groove”

Umwaka mushya wa 2025 watangijwe neza n’igitaramo cy’ubuhanga, "The New Year Groove & Launch Album," cyabaye ku wa 1 Mutarama muri BK Arena, cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse imbere no hanze y’u Rwanda.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
January 2, 2025
in Imyidagaduro
0
Uko byari byifashe muri BK Arena mu gitaramo cya The Ben “The New Year Groove”
0
SHARES
15
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umwaka Mushya wa 2025! Mu ijoro ryashize, ku wa 1 Mutarama 2025, KASUKU MEDIA yabagereye mu gitaramo “The New Year Groove & Launch Album” cy’umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka [The Ben]. Iki gitaramo cyabereye muri BK Arena cyitabiriwe n’abantu benshi baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu ndetse n’abandi baturutse hanze y’u Rwanda.

Ushatse wavuga ko ari cyo gitaramo bwite cya mbere The Ben akoze mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2009. Ubusanzwe, uyu muhanzi yajyaga agaragara mu bitaramo bitandukanye nk’umushyitsi aho yahuriraga n’abandi bahanzi. Nyamara kuri iyi nshuro, yahisemo guhimbaza umwaka mushya yifatanije n’abakunzi b’umuziki we kandi anamurikira Album ye nshya ya gatatu yise ‘Plenty Love’. Iyi Album iriho indirimbo 12 zirimo izifite umwimerere n’ubutumwa bw’urukundo bujyanye n’insanganyamatsiko y’igitaramo.

Mu mwanya utari muto, abakunzi ba The Ben bari bamaze igihe kinini bamutegereje ku rubyiniro rw’imbere mu gihugu bagaragaje ibyishimo byinshi. Muri iki gitaramo, The Ben yerekanye umwihariko mu buryo yateguye imyidagaduro n’uburyo yaganiraga n’abakunzi be, bikagaragaza isano ikomeye afitanye n’abamukunda. Hari umwihariko mu mashusho y’urubyiniro, uburyo butatse neza bugaragaza urwego rwo hejuru rwo gutegura igitaramo.

Igitaramo cyatangijwe n’abandi bahanzi b’ibyamamare barimo Yampano, Shemi, Kevin Kade nabandi batandukanye, nabo bagize uruhare rukomeye mu gushyushya urubyiniro. Uko iminota y’igitaramo yagendaga yicuma, abakunzi ba muzika basusurukijwe n’indirimbo za The Ben zakanyujijeho ndetse n’izo muri Album nshya zirimo ‘Plenty Love’, ‘Why’, na ‘Ndaje’.

The Ben yashimye abafana be mu gitaramo cyar’inzozi muri BK Arena

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye igitaramo, The Ben yashimye byimazeyo abafana be, avuga ko kuba ari kumwe nabo muri BK Arena mu gitaramo nk’iki ari inzozi zibaye impamo. Yagize ati: “Mufite uruhare rukomeye mu rugendo rwanjye rw’umuziki. Iyi Album n’impano yanjye ku bakunzi banjye, kandi mbijeje ko uyu mwaka wa 2025 uzaba uwo gukomeza kubaha ibihangano byiza.”

Iki gitaramo cya The Ben cyabereye muri BK Arena cyari kimwe mu bitaramo byahuruje imbaga nyamwinshi, aho abafana bari buzuye urukumbuzi rwo kongera kumva ijwi rye rikurura, ndetse no kureba abahanzi b’abahanga bagombaga kumufasha ku munsi wejo.

Ubwo amasaha yari ageze ku isaha ya 22:15, ibyishimo byari byarenze urugero mu bari bateraniye muri BK Arena. Kuri icyo gihe, The Ben yari amaze kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe, ariko yifashishije iturufu yo guhamagara abahanzi bagenzi be ku rubyiniro. Ni bwo Kivumbi King yabanje kuza kumufasha kuririmba indirimbo yabo nshya “My Name.” The Ben yasabye abafana gutera Kivumbi amashyi ‘adasanzwe,’ nk’ikimenyetso cy’ishimwe ku buhanga bwe mu guhimba no kuririmba. Kivumbi na The Ben bafatanyije kuri iyi ndirimbo mu buryo bw’icyizere gikomeye, bishimangira ko ubushuti bwabo no gukorana bitanga umusaruro wihariye.

Igitaramo cya The Ben cyar kirangajwe imbere na Abahanzi Bakomeye mu Muziki Nyarwanda

Kivumbi King akimara gusohoka ku rubyiniro, hahise hagera undi muhanzi ukomeye, Kevin Kade. Uyu nawe yatunguye benshi ubwo yafatanyaga na The Ben kuririmba indirimbo yabo “Sikosa.” Iyi ndirimbo yari yitezwe na benshi kubera uburyo ikozwe mu njyana y’umwimerere, kandi ikoranye ubuhanga mu ntonde n’amajwi. Kevin Kade, wagaragaye afite imbaraga n’ibyishimo, yinjije abafana mu munezero udasanzwe, abafasha kuririmba buri jambo ry’iyo ndirimbo, cyane ko yari iri mu zakunzwe cyane mu mwaka ushize wa 2024.

Icyatunguranye kurushaho ni uko ku rubyiniro hiyongereye Element Eleeeh, waje yambaye isengeri, ibintu byagaragaje umwihariko wo gukomeza kwerekana agaciro k’umuco mu muziki nyarwanda. Element Eleeeh yafatanyije na The Ben na Kevin Kade, bakora umwanya udasanzwe wuzuyemo kuririmba mu buryo bwa live, byajyanye no gususurutsa abakunzi b’umuziki bari buzuye urukundo rwabo ku ndirimbo “Sikosa.”

Iminota yari igenda isimburana, ariko ubushyuhe muri BK Arena bwakomezaga kwiyongera. Uko aba bahanzi bakoraga ku rubyiniro, abafana bari mu byishimo, baririmba, bacinya akadiho ndetse basangiza abandi amashusho ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza uburyo iki gitaramo cyari ikimenyetso cy’ubudasa mu myidagaduro y’u Rwanda.

Mu ndirimbo ye ya gatandatu,  ubwo ku isaha ya saa 21:39: Yageze aho aricara “True Love”, The Ben yatuje cyane. Yatangiriye ku ntebe, aririmba mu bwitonzi, nyuma agenda ahaguruka buhoro buhoro. Abitabiriye igitaramo bishimiye uburyo yitwaye mu ndirimbo ifite umudiho ugaragaza urukundo.

Naho Bushali yageze ku rubyiniro, mu gutungurana n’ibyishimo byinshi, The Ben yatangiye kuririmba “Nkufite ku mutima” yakoranye na Zizou Al Pacino. Nyuma y’akanya gato, Bushali nawe yahise aza ku rubyiniro bafatanya kuyiririmba. Uko Bushali yitwaye, byashimishije abafana cyane.

Ubwo ku isaha ya 21:53: Tuff Gang yahawe umwanya Ku rubyiniro haje abahanzi ba Tuff Gang barimo P-Fla, Green P, na Fireman. Baririmbanye na The Ben indirimbo “Kwicuma”. Mu rwego rwo guha icyubahiro Jay Polly witabye Imana mu 2021, ifoto ye yerekanywe kuri screen. Iki gikorwa cyagaragaje urukundo n’ubusabane hagati y’abahanzi n’abakunzi babo.

Ku isaha ya 21:59: Inkuba yazamuye K8 Kavuyo, The Ben yaririmbye indirimbo “Inkuba” ya Riderman, asubiranyemo na K8 Kavuyo na NPC. Mu gihe abafana bari mu byishimo, K8 yahise azamuka ku rubyiniro, afasha abafana kujyana n’umudiho. Yasoje baririmbana “Ndi Uw’i Kigali” yakoranye na Meddy.

Saa 22:04: The Ben na Otile Brown ku rubyiniro, Igitaramo cyakomeje gushyushya imitima y’abafana ubwo Otile Brown yazaga ku rubyiniro. Yambaye umutuku, Otile yikuye ikote rirerire yari yambaye maze atangira kuririmba “Dusuma” yakoranye na Meddy. Nyuma, The Ben na Otile baririmbye indirimbo “Can’t Get Enough”, bishimwa cyane n’abari aho.

Mugisha Benjamin (The Ben cyangwa Tiger B nk’uko abakunzi be bamwita) yageze ku rubyiniro nyuma y’iminota itandatu hazimijwe amatara

Ubwo yari agiye kurubyiniraho, haje ababyinnyi benshi barushaho gushyushya ikirere, haboneka n’amashusho y’amatara yihariye avangavangwa mu buryo butamenyerewe. Mugisha yazamutse yambaye imyenda y’umweru nk’umupadiri, ababyinnyi bapfukama nk’abamuramya. Yatangiye aririmba ati: “Iyaba mfite amababa…”

BK Arena, yari yuzuye abafana, bari bacanye amatoroshi ya telefoni zabo mu mwijima w’amatara yazimijwe, bituma haba umucyo wihariye. Ibyo byose byajyanaga n’ibivugwa na ba MCs, abafana nabo barimo basubiramo amagambo agira ati: “Tiger, we wanna party.”

DJ Brianne yahawe iminota itanu yo gushyushya abantu akoresheje umuziki

Yakoresheje indirimbo enye, zirimo iya mbere y’icyo gihe cyitwa “Bella Ciao” yakiranywe ibyishimo bidasanzwe n’ibihumbi by’abari muri BK Arena. Uyu mwanya wagenewe DJ Brianne wari urimo gususurutsa abitabiriye igitaramo cya The Ben, mbere y’uko uyu muhanzi ukumbuwe cyane agera ku rubyiniro.

Mu masaha atatu yari ashize kuva saa kumi n’ebyiri, ibikorwa by’abahanzi nka Yampano na Sherrie Silver Foundation ni byo byagarutsweho cyane. DJ Brianne nawe yahereyeho aririmba, anabyina, ndetse akora ikimenyetso cy’ikirangirire cya Balthazar wo muri Afurika y’Iburengerazuba.

Ku isaha ya saa 20:11, Anita Pendo, umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umushyushyarugamba w’imena ndetse na Dj, yagaragaye ku rubyiniro yambaye imyambaro idasanzwe. Yakiriwe nk’umwe mu ba MC bafatanya na Lucky Nzeyimana muri uyu muhango.

Ku isaha ya saa 19:23: Hari abandi bahanzi bahabwa umwanya muri iki gitaramo

Luckman Nzeyimana, umwe mu bagize uruhare mu gutegura igitaramo cya The Ben muri BK Arena, yatangaje ko mbere y’uko uyu muhanzi aririmba, hafashwe icyemezo cyo guha umwanya ku rubyiniro abandi bahanzi barimo abakizamuka.

Mu bahanzi bageze ku rubyiniro harimo Yampano, Kevin Kade, na Kivumbi. Uyu mwanzuro wagaragaje uburyo igitaramo cyateguwe kigamije no guteza imbere impano nshya ziri kwigaragaza mu ruhando rw’umuziki.

Mu gihe abari muri BK Arena bari bategereje gutaramirwa na The Ben, DJ Flixx na DJ Wayz bakomeje kuvanga imiziki. Mu buryo bwihariye, banavanga indirimbo z’abahanzi bitabye Imana barimo Yvan Buravan na Jay Polly. Indirimbo nka “VIP” ya Buravan afatanyije na Ish-Kevin ndetse na “Kumusenyi” ya Jay Polly, zashimishije benshi mu bari aho, ndetse bamwe bahaguruka bayibyina bishimye.

Iki gitaramo cyongeye kugaragaza akamaro ko guhuriza hamwe ibihangano bimaze igihe ndetse n’ibishya mu rwego rwo guha agaciro umuco wo kwibuka no guteza imbere umuziki nyarwanda.

 

 

 

ADVERTISEMENT
Previous Post

Urukiko rwa Gisirikare rwa RDC rwakatiye igihano cy’urupfu abasirikare 13 bahamwe n’ibyaha byo kwica, kwiba no guhunga urugamba.

Next Post

Rodri yasubije Cristiano Ronaldo wavuze ko yatwaye Ballon d’Or yari ikwiye Vinicius

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Next Post
Rodri yasubije Cristiano Ronaldo wavuze ko yatwaye Ballon d’Or yari ikwiye Vinicius

Rodri yasubije Cristiano Ronaldo wavuze ko yatwaye Ballon d'Or yari ikwiye Vinicius

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI



  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Umukinnyi wa filime ya “Madden” Yeguye azize ijambo ry’ivange n’ubwambure bugaragara, amazon irabihakana

Umukinnyi wa filime ya “Madden” Yeguye azize ijambo ry’ivange n’ubwambure bugaragara, amazon irabihakana

May 21, 2025
Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y’undi?

Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y’undi?

May 21, 2025
Impamvu z’ingenzi zigutera kurushaho guhoberana kenshi

Impamvu z’ingenzi zigutera kurushaho guhoberana kenshi

May 21, 2025
CNDD-FDD rimwe mu mashyaka agize ubutegetsi bw’Uburundi rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji

CNDD-FDD rimwe mu mashyaka agize ubutegetsi bw’Uburundi rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji

May 21, 2025

Recent News

Umukinnyi wa filime ya “Madden” Yeguye azize ijambo ry’ivange n’ubwambure bugaragara, amazon irabihakana

Umukinnyi wa filime ya “Madden” Yeguye azize ijambo ry’ivange n’ubwambure bugaragara, amazon irabihakana

May 21, 2025
Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y’undi?

Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y’undi?

May 21, 2025
Impamvu z’ingenzi zigutera kurushaho guhoberana kenshi

Impamvu z’ingenzi zigutera kurushaho guhoberana kenshi

May 21, 2025
CNDD-FDD rimwe mu mashyaka agize ubutegetsi bw’Uburundi rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji

CNDD-FDD rimwe mu mashyaka agize ubutegetsi bw’Uburundi rirashinjwa gutuma u Burundi bugwiza injiji

May 21, 2025
ADVERTISEMENT
Kasuku Media Shop

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Umukinnyi wa filime ya “Madden” Yeguye azize ijambo ry’ivange n’ubwambure bugaragara, amazon irabihakana

Umukinnyi wa filime ya “Madden” Yeguye azize ijambo ry’ivange n’ubwambure bugaragara, amazon irabihakana

May 21, 2025
Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y’undi?

Hagati ya Tottenham na Man United ni nde uragaragaza ko ari hejuru y’undi?

May 21, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com