Mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Rubavu, abaturage benshi baherutse guhura n’ingaruka zikomeye z’imvura idasanzwe yaguye mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2025, irimo n’urubura. Iyo mvura yasize yangije byinshi mu baturage, bamwe ibasenyera amazu yabo abandi ibihingwa byabo birangirika bikomeye.
Nk’uko byatangajwe n’abaturage bahatuye, imvura yaguye mu buryo butunguranye ndetse isenyera inzu zisaga icumi, izindi irazisatura ku buryo abazituyemo bari gusaba ubufasha bwaho baba bikinze umusaya. Hari n’abaturage bavuga ko amasaka, ibigori n’ibirayi bari barahinze mu mirima byangiritse bikomeye, bigatera impungenge ko bazahura n’inzara mu minsi iri imbere.
Umwe mu baturage witwa Nyirahabineza Vestine yagize ati: “Imvura y’urubura yaguye idutunguye cyane, yasenye igisenge cy’inzu yanjye, none ubu njye n’umuryango wanjye turara hanze. Ndetse n’imyaka twari twizeye ko izatugoboka ntayigihari.”
Abaturage barasaba inzego z’ibanze n’iz’igihugu kubegera, hakabaho ubufasha bw’ibanze mu biribwa, ibikoresho byo kubaka ndetse no gufashwa kubona imbuto nshya zo guhinga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu nabwo bwasabye abaturage kwihangana, buvuga ko bwatangiye gukora urutonde rw’abahuye n’ibyo biza kugira ngo hafashwe ababikeneye byihutirwa.
Ibi bibazo by’imvura byongeye kugaragaza akamaro k’ingamba zo kurwanya ibiza mu baturage, harimo no gutura ahantu hatekanye no gusigasira ibidukikije.
