Mu bisambu byo mu Rugezi, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Komine ya Minembwe, hakomeje gutahurwa imirambo y’abasirikare ba Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi ihabera hagati y’Ingabo za Leta n’imitwe ya Twirwaneho na M23.
Mu minsi ibiri ishize, abagore bari bagiye guhinga mu bihuru byo muri ako gace, ni bo babonye bwa mbere intumbi z’abasirikare za Leta zari zitatanye mu murima. Ubuhamya bwatanzwe na bamwe muri aba baturage bugaragaza ko imirambo yari myinshi kandi iteye impungenge.
“Bari abagore benshi bagiye mu murima guhinga, ni bwo basanze intumbi nyinshi z’abasirikare ba Leta y’i Kinshasa aho bari bahingiye,” nk’uko umwe mu batangabuhamya yabitangarije Minembwe Capital News. Yakomeje agira ati: “Bigiye imbere babona imaiti zirindwi, bakikije umurima naho babona izindi icumi na zitatu. Baje kubona izindi batashye.”
Uretse imirambo, abaturage banatoraguye intwaro nyinshi zirimo iziremereye nka Mashin Gun, Gatimba, n’amasasu menshi.
“Batoye n’ibikoresho bya gisirikare, birimo imbunda ya Mashin Gun, Gatimba n’amasasu menshi,” umwe mu batuye aho yabitangaje.
Aka gace ka Rugezi gatuwe na benshi ariko kakaba karagiye kaba indiri y’imirwano hagati y’impande zitandukanye.
Mu mezi abiri ashize, umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 bafashe aka gace, bikurikirwa n’ibitero by’Ingabo za FARDC zasubizwaga inyuma kenshi.

Gusa kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nta kindi gitero uruhande rwa Leta ruracyagaba muri Rugezi, ibintu benshi bakeka ko bitewe n’igihombo gikomeye baherutse kugeramo.
Mu gihe imirwano muri Rugezi isa n’iyahagaze, hari andi makuru yizewe avuga ko ingabo z’u Burundi zatangiye kugera mu gace ka Cyohagati, ziturutse Ndondo ya Bijombo ndetse hakaba hari izindi zambutse ziva i Bujumbura. Izi ngabo zitegerejwe mu gikorwa cyo gutera ibirindiro bya M23 na Twirwaneho biri mu Mikenke.
Ibyo bibaye mu gihe bivugwa ko M23 yohereje abarwanyi benshi mu misozi ya Uvira, nubwo umubare wabo utaramenyekana neza.
Hagati aho, ihuriro ry’imitwe irimo Wazalendo, FARDC, FDLR, n’ingabo z’u Burundi ryari rimaze guhungira mu gace ka Mirimba, bamwe barambuka umugezi wa Butungi berekeza muri ako gace, cyane cyane abagore n’abana.