Olivier Rumenge Rugeyo, umwe mu bigeze kwiyamamariza kuba umudepite mu Karere ka Fizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta ya Perezida Félix Tshisekedi guhagarika ibitero bikomeje kwibasira abaturage bo mu Minembwe, cyane cyane Abasivile b’Abanyamulenge.
Rumenge yavuze mu ijwi ryuje ubwoba n’impungenge ko Minembwe atari ikibuga cy’intambara, ahubwo ari ahatuye abaturage b’abasivile bakeneye kubaho mu mahoro. Yibukije ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko inshingano ya mbere ari ugutabara abaturage no kubarinda ibikorwa byose bibangamira ubuzima bwabo.
Yagize ati:
“Ibitero bikomeje kwibasira abasivile b’Abanyamulenge. Twihanije Leta ya Tshisekedi ko niba ishaka amahoro nyayo, ikwiye kureka Abanyamulenge bagatura mu bwisanzure n’umutekano.”
Ibi birego n’impuruza biza mu gihe ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo byakomeje kuba indiri y’imirwano, cyane cyane Minembwe. Aha habarizwamo ingabo za Leta (FARDC), iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, byose bikomeje ibikorwa by’urugomo umunsi ku wundi.
Ku wa Mbere w’iki cyumweru, abaturage bo mu gace ka Bijombo ku Ndondo batangaje ko ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC zabambuye ibintu bitandukanye ubwo bavaga ku isoko, birimo ibirato, imyenda, telefone ndetse n’amatungo.
Mu kandi gace ka Rwitsankuku, abaturage bahamya ko drone bivugwa ko zaturutse i Bujumbura zateye ibisasu mu baturage, bikomeretsa abari mu ngo zabo ndetse byangiza n’amazu menshi.
Abaturage bo muri ibyo bice bakomeje gutakambira inzego za Leta n’imiryango mpuzamahanga, basaba ubuvugizi bwihutirwa kugira ngo babone amahoro, ibiribwa, imiti, n’ubwisanzure bwo kujya guhaha mu masoko nta gutinya kugabwaho ibitero.














