• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Amakuru

Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
November 20, 2025
in Amakuru, Politike
0
Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge
0
SHARES
1
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Olivier Rumenge Rugeyo, umwe mu bigeze kwiyamamariza kuba umudepite mu Karere ka Fizi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Leta ya Perezida Félix Tshisekedi guhagarika ibitero bikomeje kwibasira abaturage bo mu Minembwe, cyane cyane Abasivile b’Abanyamulenge.

Rumenge yavuze mu ijwi ryuje ubwoba n’impungenge ko Minembwe atari ikibuga cy’intambara, ahubwo ari ahatuye abaturage b’abasivile bakeneye kubaho mu mahoro. Yibukije ubuyobozi bukuru bw’igihugu ko inshingano ya mbere ari ugutabara abaturage no kubarinda ibikorwa byose bibangamira ubuzima bwabo.

Yagize ati:
“Ibitero bikomeje kwibasira abasivile b’Abanyamulenge. Twihanije Leta ya Tshisekedi ko niba ishaka amahoro nyayo, ikwiye kureka Abanyamulenge bagatura mu bwisanzure n’umutekano.”

Ibi birego n’impuruza biza mu gihe ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwa Congo byakomeje kuba indiri y’imirwano, cyane cyane Minembwe. Aha habarizwamo ingabo za Leta (FARDC), iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, byose bikomeje ibikorwa by’urugomo umunsi ku wundi.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru, abaturage bo mu gace ka Bijombo ku Ndondo batangaje ko ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC zabambuye ibintu bitandukanye ubwo bavaga ku isoko, birimo ibirato, imyenda, telefone ndetse n’amatungo.

Mu kandi gace ka Rwitsankuku, abaturage bahamya ko drone bivugwa ko zaturutse i Bujumbura zateye ibisasu mu baturage, bikomeretsa abari mu ngo zabo ndetse byangiza n’amazu menshi.

Abaturage bo muri ibyo bice bakomeje gutakambira inzego za Leta n’imiryango mpuzamahanga, basaba ubuvugizi bwihutirwa kugira ngo babone amahoro, ibiribwa, imiti, n’ubwisanzure bwo kujya guhaha mu masoko nta gutinya kugabwaho ibitero.

Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

ADVERTISEMENT
Previous Post

Fernandinho yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

Prince Mutabazi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

November 20, 2025
Fernandinho yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

Fernandinho yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

November 20, 2025
Taikun Ndahiro yasabye RIB n’inzego bireba kubaha no kurinda isura y’abahanzi

November 19, 2025
Cristiano Ronaldo yafatiye selfie muri White House nyuma yo gusura Perezida Donald Trump

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

Rumenge yasabye Tshisekedi guhagarika ibitero no kurengera ubuzima bw’Abanyamulenge

November 20, 2025
Fernandinho yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

Fernandinho yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga

November 20, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com