Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko rukomeje kubona ubujura n’ubushukanyi bukorerwa kuri telefone bugenda bwiyongera, aho bamwe mu babufatirwamo ari abaturage bakomoka mu Karere ka Rusizi. Ni mu gihe RIB isaba abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage n’urubyiruko rwo muri ako karere gufatanya mu gukumira no kurandura iki cyaha gikunze gukorwa mu buryo bwo guhamagara abantu cyangwa kubandikira ubutumwa bubashuka, kugira ngo babasigareho amafaranga cyangwa amakuru y’ibanga.
RIB ivuga ko kugira ngo iki kibazo kiranduke burundu bisaba ubufatanye bwa buri wese, kuko igihe cyose abaturage barebera cyangwa bakagira umuco wo guhishira abakora ibi byaha, bigira ingaruka mbi ku isura y’Akarere ndetse n’Igihugu muri rusange.
Abaturage basabwe kumenya ko icyaha kimwe gikozwe n’umwe mu bo bakomokaho gishobora gufatwa nk’icyaha rusange, bikaba igisebo kiremereye ku muryango wose.
Iri tsinda rikora ibyaha rikunze gukoresha amayeri atandukanye arimo kubeshya abantu ko batsindiye ibihembo, byo kubashuka mu bikorwa by’ubucuruzi bitabaho, cyangwa kubashukisha ubutumwa bw’ibinyoma bugamije kubambura amafaranga.
RIB ya ikomeza isaba buri wese kugenzura neza no kudahubuka mu gusubiza ubutumwa cyangwa guhamagarana n’abantu batabazi neza.
Abayobozi b’inzego z’ibanze baributswa ko bafite inshingano zo kurwanya burundu ibi byaha, bakabikora binyuze mu bukangurambaga no gukurikirana amakuru atangwa n’abaturage. Abafatwa bakomeje kugaragara ari benshi bakomoka muri Rusizi, bityo bigatuma hakenerwa ubufatanye bwihariye mu kugarura isura nziza y’Akarere.
