Umugabo w’imyaka 42 yamavuko, yari afunzwe azira gutera mushiki we umushito w’inyama mu gatuza, ashaka kumwica ngo apfe ko nubundi ntakintu amumariye, uyu mugabo yafatiwe mu mujyi i Kamembe arimo gushaka umuguzi wa mubaz yari amaze kwiba umuturanyi we, kugeza ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe.
Umwe mu bamufashe yabwiye yavuze ko iyo mubazi yayibye umuturage utuye mu Mudugudu wa Burunga, mu Kagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.
Ati: “Yayibye mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 9 Ugushyingo, nyir’urugo akangutse asanga robine ye nta mubazi ifite yahise atabaza abashinzwe umutekano irondo ry’umwuga, Ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe bwatangaje ko uyu mugabo yari asanzwe ari umujura ruharwa twese dutinya, Ubuyobozi bwakomeje kuvuga ko ari we wibye iyo mubazi kuko kuva yafungwa nta wari wongeye gutaka kubijyanye no kwibwa.
Ubuyobozi bw’Akagari ka Gihundwe bwavuze ko iki kibazo cy’abafungurwa bakarushaho guteza umutekano muke mu baturage aho kwikosora, muri uyu mujyi wa Rusizi gihari, aho usanga benshi banazanye ubukana buruta ubwo bajyanyemo mbere, agasaba ko byakwigwaho umuntu mbere yo kurekurwa yari afungiye ibyaha bifata ku mutekano muke w’abaturage, akanabagarukamo akabemerera ko yahindutse koko, bishobora kugira icyo bitanga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yagize icyo avuga ko koko yibye mubazi y’amazi ataranamara icyumweru afunguwe.
Ati: “Yayifatanywe saa tatu z’igitondo agiye kuyigurisha, ayibunza mu mujyi atarabona umuguzi. Twamushyikirije sitasiyo ya RIB ya Kamembe, kuko urumva ko byari n’isubiracyaha, mubazi isubizwa nyirayo”.
Uyu muyobozi yagize icyo asaba abaturage gukoresha amaboko yabo bakora ibyiza bibateza imbere bitagize uwo bihungabanya, bakirinda ingeso mbi zihombera igihungu ndetse n’abagituriye, ahabonetse ikibazo nk’icyo bajye batangira amakuru ku gihe kugira ngo umujura urangwa n’izo ngeso afatwe hakiri kare kuko abenshi ibyo bibye babigurisha mu mujyi.
Shumbusho Abdou wari wahoze afunzwe icyumweru gishize azira kwiba, afunguwe yahise yiba mubazi y’amazi y’umuturanyi we afatwa agiye kuyigurisha mu mujyi wa Kamembe.