
Mu magambo ye bwite yanyujije ku rubuga rwa X-Space (rwahoze ari Twitter), Sadate Munyakazi yagize ati: “Mwaramutse aba hano, maze iminsi mbona kuri iyi mihanda amakuru anyuranye menshi avuga ku wari Meya w’Akarere ka Nyanza.
Abenshi nabonaga mwandika ku mibanire ye n’uwo bivugwa ko bakundana (niba banakundana, njye simbizi, kandi si n’ikibazo). Ibyo byahindutse inkuru.
Sinigeze nganira na we ngo menye byinshi kuri uwo mugore ugaragara nk’aho bakundana, kuko ntibyandebaga, nta na deal ibyara amafaranga nabibonagamo ngo ntegereho umwanya. Icyo nshaka kuvugaho ni ibi bikurikira:
1. Kuki Abanyarwanda dukunda kuvuga no gukina ku mubyimba umuntu uri mu kaga, kandi igihe yari ku butegetsi twamubonaga tukamusuhuza twunamye, tumwita ‘Nyakubahwa’?
2. Kuki tuvuga imibereho bwite y’abandi bantu, bikaducira ishabure, tugashishikara, tugata n’isura?
Ibisubizo natekereje:
Muri abatindi
Muraciriritse
Muri imburamukoro
Muri barwivanga
Muri abagome
Birababaje kubona abantu bahora mu matiku, inzangano, ubujajwa, ububwa n’ibindi bisa nabyo. Mwaretse tukaganira kuri business, ikoranabuhanga, iterambere, udushya n’ibindi nkabyo, aho kwivanga mu buzima bw’abandi?
Niba ari cyo cyatumye yirukanwa ku mirimo ye, uyu munsi murimo kumutuka, ariko ejo ashobora kwandikwa mu mateka nk’umuntu wagize urukundo rurenze, rukamugeza n’aho yitangira uwo akunda.
Nimugende gake, mugire ubupfura. Birababaje kugira injajwa, abany’amashyari, abatindi muri sosiyete. Ibyo kwamagana sibyo kurebera.
Ubuzima bwite bwa muntu bugomba kubahwa. Mbisubiyemo neza: bugomba kubahwa.“