Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 14 Ugushyingo, Rurangirwa Wilson wamenyekanye cyane nk’umupfumu Salongo wari usanzwe avura mu bijyanye n’imiti ya Kinyarwanda ariko akihesha umutungo wundi muntu yitwaje ko ngo ariwe muvuzi uvura ibyananiranye.
Salongo yari afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata hafi yaho yari atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, mu Kagari ka Nyamata, Umudugudu wa Rugarama II.
Ni mu gihe ibi bikorwa yabikoreraga mu Kagari ka Maranyundo, mu Mudugudu wa Mayange. Akaba yarafatanywe, impu z’ibisimba, Amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, Amagi n’Inkono.
Uyu mugabo wari usanzwe atuye mu Karere ka Bugesera yamaze kugezwa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamata ruherereye mu Karere ka Bugesera aho agiye kuburana ku ibyaha aregwa byo kwihesha umutungo wundi yitwaje ko ariwe muvuzi uvura ibyananiiranye.