Santi Cazorla, umwe mu bakinnyi b’abahanga bamenyekanye cyane muri Espagne no ku rwego mpuzamahanga, agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 41 mu kwezi k’Ukuboza ariko ntibyamubujije gutanga umusanzu ukomeye cyane mu rugendo rw’amateka rwa Real Oviedo, ikipe yakiniye mu rugendo rwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Espagne, La Liga.
Kuva mu mwaka wa 2001, Real Oviedo yari yararanzwe n’ibihe bikomeye, byiganjemo ibibazo by’ubukungu n’imikino mibi.
Gusa uyu mwaka, ibihe byarahindutse, maze ikipe yongera kwinjira muri shampiyona y’icyubahiro, ku bufatanye n’abakinnyi bafite ubunararibonye nka Cazorla.
Cazorla wamenyekanye cyane muri Villarreal, akaza gukomerezaho muri Arsenal mu Bwongereza aho yakundwaga n’abafana kubera uburyo yafataga umupira n’ubuhanga bwe bwo gukina n’amaguru yombi, yaje kwerekeza muri Real Oviedo mu rwego rwo gufasha ikipe yamureze gutera imbere. Kuri ubu, byamuhiriye.

Mu mikino ya “playoff” yo gushaka itike yo kwinjira muri La Liga, Cazorla yagaragaje ubuhanga n’ubwitange bitangaje, ari mu bakinnyi bafashije ikipe kugera ku ntsinzi ikomeye.
Nubwo imyaka ye ikomeje kwibazwa naburi wese, ntibyamubujije gukina neza, kuyobora bagenzi be mu kibuga no gutanga umusaruro utangaje.
Cazorla ntiyagarutse muri Oviedo nka “nk’icyamamare” ahubwo yashatse gusoza gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga, ahubwo yagarutse nk’inyenyeri ifite icyerekezo.
Imyitwarire ye, ubuyobozi ku kibuga no hanze yacyo, ndetse n’urukundo afitiye ikipe n’abafana, byamugize umuyobozi nyakuri utari mu nyandiko gusa, ahubwo no mu bikorwa.
Kugaruka kwa Real Oviedo muri La Liga ni inkuru y’inkoramutima ku bafana bayo, ariko ni n’intsinzi ku mupira wa Espagne muri rusange. Kuba Santi Cazorla ari we ugaragaye mu ishusho y’ubu busubiracyaha, ni icyemezo cy’uko impano, ubushishozi n’urukundo rw’umukino bigishobora kugira uruhare runini.

