Umushyushyarugamba w’inararibonye mu Rwanda, Eric Semuhungu, agiye guhuriza hamwe abakunzi b’imyidagaduro igezweho mu gitaramo giteguwe mu buryo budasanzwe yise SEMUHUNGU EXPERIENCE.
Iki gitaramo giteganyijwe kubera kuri The Sky Sports Lounge (ahahoze hitwa The Wave Lounge), iherereye Kisimenti, ku muhanda wa KG 218 Street mu murwa mukuru wa Kigali, ku Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2025, kuva saa kumi z’umugoroba.
Ni igitaramo gitegerejwe n’abatari bake kubera uburyo cyateguwe mu buryo bugezweho, kigahuzwa n’imbyino, imiziki, imyambaro y’akataraboneka n’umwanya wo kwidagadura no gusabana.
Mu bikorwa biteganyijwe muri Semuhungu Experience, harimo:
-
Cocktail y’ubuntu ku bashyitsi 20 ba mbere bari mu rukundo (Couples) ndetse n’abagore, guhera saa kumi kugeza saa tanu z’ijoro.
-
Parking y’ubuntu ku bantu bose bazitabira.
-
Kwinjira ni ubuntu, ariko bisaba kwiyandikisha hakiri kare.
-
Red Carpet Moment, aho abazitabira bazacishwa ku itapi itukura, bafotorwe mu buryo bw’ubwamamare.
-
Dress Code: Dress to Impress, abantu barasabwa kwiyambika neza mu myambaro y’ubuhanga.
-
Eric Semuhungu ubwe azaba ari we mushyushyarugamba, azasusurutsa abitabiriye abinyujije mu buhanga bwe.
-
DJ Lemon, umwe mu bavanga imuziki bakunzwe i Kigali, azaba ari ku rubyiniro kugeza saa sita z’ijoro.
Eric Semuhungu avuga ko iki gitaramo yagiteguye kugira ngo abantu babone umwanya wo gusabana, kuruhuka mu mutwe, gusabana no kunezerwa nyuma y’ibyumweru byose umuntu aba ari mu kazi ataruhuka. Ati:
“Abantu bagomba kubona umwanya wo kuruhuka, kwishima no kugira ibihe byihariye bitazibagirana. Semuhungu Experience ni igitaramo kizaba kidasanzwe.”

Abategura iki gikorwa bavuga ko The Sky Sports Lounge yatoranyijwe kubera umwuka mwiza uhari, uburyo bwiza bwo kwakira abantu ndetse n’umutekano usesuye uzaba wubahirijwe.
Iki gitaramo kandi kizaba ari amahirwe ku bakunzi b’imyambarire n’imideli, kuko abazaba bambaye neza bazahabwa umwanya wo kugaragara ku itapi itukura no gufotorwa n’abanyamakuru bazaba bahari.
Abifuza kwitabira barasabwa kwiyandikisha hakiri kare, kuko umubare w’abitabira ushobora kuba muto ugereranyije n’ubwinshi bw’abakunda ibikorwa bya Semuhungu.
📞 Kubaza ibindi bisobanuro no kwiyandikisha, hamagara cyangwa wohereze ubutumwa bugufi kuri nimero:
+250788305002/+250788827100
SEMUHUNGU EXPERIENCE – uzabura uzabyicuza!