Kwambura ubudahangarwa Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) byateje impaka zikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Sena, kugeza ubwo hafashwe umwanzuro wo gushyiraho komisiyo igomba gusuzuma icyo cyemezo n’ibikwiye gukurikizwa.
Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabaye ku wa Kane tariki 15 Gicurasi 2025, ikabera mu muhezo. Iyi nama yaranzwe n’imvururu z’amagambo n’amakimbirane hagati y’abasenateri bashyigikiye ko Kabila yamburwa ubudahangarwa n’abatabyemera, aho bamwe bitandukanyije n’ibiganiro, bagasaba ijambo buri kanya abandi bagahitamo kwisohokera inama itararangira.

Impaka z’urudaca zatangijwe n’icyifuzo cya Senateri Christine Mwando Katempa wasabye ko ikibazo cyo kwambura ubudahangarwa Kabila kijyanwa mu nteko rusange ya Kongere nk’uko biteganywa n’ingingo ya 2024 y’amategeko agenga imikorere ya Sena, aho kuba icyemezo cyafatirwa mu nama rusange ya Sena yonyine.
Leta ya RDC, ibinyujije mu bushinjacyaha, ishinja Kabila ibyaha bikomeye birimo: ubugambanyi, ubwicanyi, kugira uruhare mu mutwe w’iterabwoba, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu. Ibi byaha bivugwa ko bifitanye isano n’imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Perezida Félix Tshisekedi akunze kuvuga ko Kabila ari we muterankunga mukuru w’umutwe wa M23 ubarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC), ushinjwa guhungabanya umutekano no gushaka guhirika ubutegetsi buriho.
Mu kwezi gushize, ubucamanza bwari bwatangaje ko bwafatiye imitungo ya Kabila nyuma y’amakuru yavugaga ko aheruka kugaragara mu Burasirazuba bwa Congo, mu duce tugenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23.