
Sheilah Gashumba yagaragaje impungenge ku miterere igenda ifata indi ntera yโabantu batangaza gutandukana ku mugaragaro, cyane cyane ku bashakanye, maze asaba ko habaho guhindura uko abantu bavuga ku bijyanye nโubushyingiranwe.
Mu butumwa yashyize kuri X (Twitter), Sheilah yagaragaje uko bimubabaza kubona ingo zamaranye imyaka myinshi zisenyuka, kandi imbuga nkoranyambaga zikaba urubuga nyamukuru rwo gutangaza ayo makuru.
Yemeza ko nโubwo imibanire igira ibibazo, hakwiye no kugaragazwa izindi nkuru zishingiye ku rukundo rukomeye nโingo zikomeye ziramba.
“Dukeneye gutangira kumva inkuru nziza ku bashakanye, kuko ubu ibintu byose biri ku mbuga nkoranyambaga biremeza ko โubushyingiranwe buzarangira amarira menshi atembaโ.โ
Yongeyeho ati:
“None twe abakobwa/abagore batarashaka, mudakunda kunenga ngo ntidufite abagabo, twajya he se ba dear? Birambabaza cyane kuba nabana nโumugabo, tukabyara abana, hanyuma tukaza gutandukana hashize imyaka mike gusa.”
Sheilah arashishikariza abantu kuvuga no gusangira nโabandi inkuru zโubushyingiranwe bwiza, kuko inkuru nziza na zo zifite imbaraga zo kubaka icyizere, cyane cyane ku batari barashaka bateganya kuzakora urugo.