Film ya “Squid Game” Season 2 ikomeje guca agahigo mu rwego rw’imyidagaduro, aho imaze kuba ikintu cya mbere kirimo kurebwa cyane mu bihugu byinshi ku Isi.
Mu gihe cy’iminsi ine gusa, iyi film yarebwe n’abantu basaga 68,000,000, ikaba yakuyeho agahigo ka “Wednesday,” yari imaze kurebwa n’abantu miliyoni 50,100,000, Uyu ni umusaruro ukomeye cyane, utuma “Squid Game” Season 2 itera imbere cyane mu bucuruzi bw’amafilimi ya Netflix.
Iyi film yakomeje kugaragaza ubuhanga mu buryo bw’imyandikire n’uburyo bwo gukurura abakunzi ba filimi mu buryo bwihariye, ifite inkuru yihariye, yerekana ubuzima butoroshye bw’abantu bagiye mu marushanwa, aho abahatana bagomba gukora ibikorwa bikomeye kugira ngo batsinde.
Binyuze muri iyi film, abarebye bahura n’ukuri gukakaye ku buzima, gukunda ibintu by’agaciro, n’ingaruka zo guhitamo kwifashisha amayeri kugira ngo ubone amahirwe yo gutsinda.
Iyi film season ya kabiri itambutse mu buryo bw’iserukiramuco muri Netflix, yahise ikuraho agahigo ko kuba film iri mu ndimi zitari iz’icyongereza zarebwe cyane ku rubuga rwa Netflix, aho ifite umwanya wa 7 muri urwo rwego. Gukomeza kugira umubare munini w’abarebye iyi film byongera ikimenyetso cy’uko igikundiro cya “Squid Game” kimaze gukura, kandi ibikorwa byayo byaba ikimenyetso cy’ukuntu ibijyanye n’imyidagaduro byo muri Aziya bikomeje kugira ingaruka ku bukungu no ku mico ya filimi ku Isi yose.
Iyi film ikomeje kureshya n’abarebwa benshi, bityo ikaba iri kwerekana ingufu ikomeje kugira mu gihe cyose yinjira ku isoko ry’imyidagaduro mpuzamahanga.
“Squid Game” Season 2 ikomeje kuba filime iri gutwara bimwe mu bikombe by’uko iri kurebwa n’abataribake ku Isi yose.