Uyu munsi ni umunsi udasanzwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, by’umwihariko ku bafana ba Sugira Ernest, rutahizamu w’inkorokoro wujuje imyaka 33.
Sugira yaciye mu makipe atandukanye arimo AS Muhanga, APR FC, AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na Rayon Sports, aho yagaragaje ubuhanga mu gutsinda ibitego.
Uyu mugabo azwiho gukina nk’umwataka ufite imbaraga, ufite tekiniki, ndetse akaba umwe mu bakinnyi Amavubi yagiriye akamaro mu bihe bitandukanye.
Mu mateka ye akinira Ikipe y’Igihugu, yibukwa cyane mu mikino y’igikombe cya CHAN 2016, aho yigaragaje cyane atsinda ibitego byahaye ibyishimo ku Abanyarwanda.
Ku munsi nk’uyu w’isabukuru ye, abakunzi b’umupira w’amaguru ndetse n’abafana b’Amavubi muri rusange ntibashidikanya ko bazirikana uruhare rwe mu kwerekana impano y’umupira w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Sugira ni urugero rwiza rw’umukinnyi wagaragaje umuhate, agahura n’imbogamizi zirimo imvune, ariko ntacike intege.


