Umuraperi akaba n’umuhanga mu gutunganya umuziki, Swizz Beatz, yatangaje ko amaze imyaka 15 abana n’umuhanzikazi Alicia Keys ariko nta na rimwe baratongana, ibintu avuga ko ari ryo banga ryatumye urugo rwabo ruhoramo ituze n’urukundo.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Swizz Beatz yavuze ko gukomera k’urugo rwabo bishingiye cyane ku kumvikana hagati yabo, aho bavuga ko ari inshuti magara kandi bahora baganira ku byo batumvikanaho aho gutongana.
Yagize ati: “Iyo dutandukanye ku bitekerezo, turicara tukabiganiraho, buri wese akavuga uko abibona mu bwubahane. Ntihagomba kubamo guhangana cyangwa gutongana, kuko ibyo ntacyo byubaka.”
Yongeyeho ko iyo abantu batongana baba barimo gusakuza gusa, ntawe wumva undi, bikaba bigoye gukemura ikibazo mu gihe buri wese ashaka gutsinda mugenzi we aho gukemura ikibazo cyabaye.

Swizz Beatz yavuze ko kuba we na Alicia Keys barabashije kuramba muri urwo rugo imyaka isaga 15 nta ntonganya, bishingiye ku gushaka gukomeza kuba inshuti mbere yo kuba abagabo n’abagore. Ati: “Iyo dufite icyo tutumvikanaho, dufata umwanya tukaganira, tugashyira imbere urukundo n’ubwubahane. Iyo inshuti magara itumvikanye n’indi, ntiba ihita iyisezerera, ahubwo iraganira kugeza bumvikanye.”
Swizz Beatz na Alicia Keys bashakanye mu mwaka wa 2010, kuva ubwo bakaba barabaye icyitegererezo cy’urugo ruhamye muri showbiz mpuzamahanga.
Bagaragaza kenshi ko bakundana, babinyuza mu butumwa bwabo ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’ubugiraneza.
Uretse kuba bombi ari abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga, banakora ibikorwa by’urukundo bifasha abatishoboye, ndetse barera abana babo mu rukundo n’indangagaciro zubaka umuryango.
Ubutumwa bwa Swizz Beatz ni isomo rikomeye ku bashakanye n’abateganya kurushinga, aho yerekana ko urugo ruhamye rushingira ku bucuti, kuganira no kubahana aho kwitana ba mwana cyangwa gutongana.
