Tiamo Lounge ikomeje kwigarurira imitima ya benshi nk’ahantu hihariye hahuriza hamwe serivisi zinoze, imyidagaduro igezweho n’ikirere cyiza gishimisha abayigana. Iyi lounge iherereye mu Karere ka Gasabo i Remera, hafi ya ORYX Station, ikomeje kumenyekana nk’ahantu h’icyitegererezo ku bashaka kuruhuka, gusabana no kwishimira umwanya wabo mu buryo bw’umwihariko.
Kimwe mu bituma Tiamo Lounge igaragara cyane ni serivisi nziza itanga ku rwego rwo hejuru, cyane cyane mu bijyanye n’ibiribwa n’ibinyobwa. Abakiriya bahabwa amafunguro ateguwe neza, aryoshye kandi atandukanye, akubiyemo amafunguro yo mu Rwanda n’ayo mu mahanga, bigatuma buri wese abona icyo ahitamo bitewe n’icyo akunda. Ibinyobwa nabyo biba byatoranyijwe neza, haba ku bakunda ibinyobwa bidasembuye cyangwa ibisembuye by’ingeri zose.
Si ibyo gusa, kuko Tiamo Lounge yanamenyekanye cyane kubera abavanga umuziki bayo (DJ’s) bafite ubuhanga budasanzwe. Bavanga umuziki bituma habaho umwimerere wihariye, aho indirimbo zigezweho, iza kera n’izikunzwe zicurangwa mu buryo bushimisha abakiriya. Ibi bituma Tiamo Lounge iba ahantu heza ho guhurira n’inshuti, kwizihiza ibihe byihariye.
Ikindi kigaragaza umwihariko wa Tiamo Lounge ni uko yita ku isuku, umutekano n’imyitwarire myiza ku bakiriya, bigatuma uwahageze ahasubira nta gushidikanya. Tiamo Lounge si ahantu ho kunywa no kurya gusa, ahubwo ni ipfundo ry’ibyiza, umunezero n’imyidagaduro, Tiamo lounge ikomeje gutuma Remera iba igicumbi cyo kwidagadura mu Mujyi wa Kigali.
















