Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibiganiro intumwa ye yagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, byatanze icyizere cyo guhagarika intambara yo muri Ukraine.
Steve Witkoff, intumwa ya Trump, yahuriye na Perezida Putin i Moscow ku mugoroba wa tariki ya 13 Werurwe 2025, aho baganiriye ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara binyuze mu nzira y’amahoro.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Ejo twagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya. Hari amahirwe menshi ko iyi ntambara iteye ubwoba, imena amaraso, amaherezo yarangira.”
Trump yavuze ko nubwo ibyo biganiro byatanze icyizere, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n’iz’u Burusiya ku buryo zishobora kugabwaho ibitero bikomeye. Ati: “Nasabye nkomeje Perezida Putin ko ubuzima bw’izo ngabo butakorwaho. Ubu bwaba ari ubwicanyi buteye ubwoba, butigeze bubaho kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.”
Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa 14 Werurwe 2025, yatangaje ko Putin ari gukoresha ibiganiro bya dipolomasi nk’uburyo bwo gukomeza intambara.
Yagize ati: “Putin ntashobora kuva muri iyi ntambara kuko ntacyo yamusigira. Ni yo mpamvu mbere y’agahenge, ari gukora uko ashoboye kose mu kwangiza dipolomasi, ashyiraho amabwiriza akomeye mu buryo ndengakamere kandi adakwiye.”
Zelensky yongeyeho ko Putin ashaka ibiganiro bidafite iherezo kugira ngo iminsi, ibyumweru, n’amezi bikomeze kwiyongera, mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kwica abantu.
Ati: “Buri bwiriza Putin ashyiraho rigamije gukumira dipolomasi. Uku ni ko u Burusiya bukora, kandi ibi twabitanzeho umuburo.”
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we yagaragaje impungenge ku biganiro bya Moscow, avuga ko hakenewe uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.
Yagize ati: “Ntidushobora kwiringira Putin. Birasaba ko habaho igenzura rihamye kugira ngo agahenge kadateshwa agaciro n’u Burusiya.”
Mu gihe Isi yose itegereje niba ibi biganiro bya dipolomasi bizagira icyo bigeraho, haracyari impaka ku cyerekezo cy’iyi ntambara imaze imyaka itatu itezuka.
