• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

Trump yashimangiye ibiganiro na Putin nk’intambwe iganisha ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine

Trump yavuze ko nubwo ibyo biganiro byatanze icyizere, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n’iz’u Burusiya ku buryo zishobora kugabwaho ibitero bikomeye.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
March 15, 2025
in Politike
0
Trump yashimangiye ibiganiro na Putin nk’intambwe iganisha ku ihagarikwa ry’intambara muri Ukraine
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibiganiro intumwa ye yagiranye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, byatanze icyizere cyo guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Steve Witkoff, intumwa ya Trump, yahuriye na Perezida Putin i Moscow ku mugoroba wa tariki ya 13 Werurwe 2025, aho baganiriye ku buryo intambara yo muri Ukraine yahagarara binyuze mu nzira y’amahoro.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Truth Social, Trump yagize ati: “Ejo twagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga umusaruro na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya. Hari amahirwe menshi ko iyi ntambara iteye ubwoba, imena amaraso, amaherezo yarangira.”

Trump yavuze ko nubwo ibyo biganiro byatanze icyizere, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n’iz’u Burusiya ku buryo zishobora kugabwaho ibitero bikomeye. Ati: “Nasabye nkomeje Perezida Putin ko ubuzima bw’izo ngabo butakorwaho. Ubu bwaba ari ubwicanyi buteye ubwoba, butigeze bubaho kuva mu Ntambara ya Kabiri y’Isi.”

Ku rundi ruhande, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, ku wa 14 Werurwe 2025, yatangaje ko Putin ari gukoresha ibiganiro bya dipolomasi nk’uburyo bwo gukomeza intambara.

Yagize ati: “Putin ntashobora kuva muri iyi ntambara kuko ntacyo yamusigira. Ni yo mpamvu mbere y’agahenge, ari gukora uko ashoboye kose mu kwangiza dipolomasi, ashyiraho amabwiriza akomeye mu buryo ndengakamere kandi adakwiye.”

Zelensky yongeyeho ko Putin ashaka ibiganiro bidafite iherezo kugira ngo iminsi, ibyumweru, n’amezi bikomeze kwiyongera, mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje kwica abantu.

Ati: “Buri bwiriza Putin ashyiraho rigamije gukumira dipolomasi. Uku ni ko u Burusiya bukora, kandi ibi twabitanzeho umuburo.”

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, na we yagaragaje impungenge ku biganiro bya Moscow, avuga ko hakenewe uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Yagize ati: “Ntidushobora kwiringira Putin. Birasaba ko habaho igenzura rihamye kugira ngo agahenge kadateshwa agaciro n’u Burusiya.”

Mu gihe Isi yose itegereje niba ibi biganiro bya dipolomasi bizagira icyo bigeraho, haracyari impaka ku cyerekezo cy’iyi ntambara imaze imyaka itatu itezuka.

Trump yavuze ko nubwo ibyo biganiro byatanze icyizere, ingabo za Ukraine zibarirwa mu bihumbi zigoswe n’iz’u Burusiya ku buryo zishobora kugabwaho ibitero bikomeye.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Rema yakomoje ku ngaruka yatewe n’abamushinje gukorana na Illuminati

Next Post

Kanye West Asohoye Indirimbo Afatanyije na North West na Diddy Nyuma y’Impaka na Kim Kardashian

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

July 11, 2025
Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

July 11, 2025
Hagaragaye urubuga rushya rugiye guhangana na WhatsApp

Hagaragaye urubuga rushya rugiye guhangana na WhatsApp

July 11, 2025
Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n’amafaranga £50M

Noni Madueke agiye kwerekeza mu ikipe ya Arsenal ku kayabo kangana n’amafaranga £50M

July 11, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

Umwe mubatasi ba Ukraine yishwe ku manywa y’ihangu

July 11, 2025
Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

Arsène Wenger yahaye igisubizo gikomeye Jurgen Klopp wanenze igikombe cy’Isi cy’amakipe.

July 11, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com