
Hashize amasaha atarenga 24 ishyaka rya Perezida Donald Trump ritakaje amatora akomeye muri Wisconsin ndetse rikanitwara nabi muri Florida, maze Trump akurikiza uburyo bumaze kumuranga mu buzima bwe bwa politiki: yihatiye ibitekerezo bye kurushaho.
Ku wa Gatatu, Trump yafashe icyemezo cyo gushyiraho imisoro ihanitse ku bicuruzwa bitumizwa hanze biva hafi mu bihugu byose bikorana ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iki cyemezo ni nkβukwemeza burundu igitekerezo cye cyβubukungu cyahoze kimeze nkβigisa nβicyβuruhande ruto, aho yizera ko bizagirira Abanyamerika akamaro. Ni ishyirwa mu bikorwa ryβibitekerezo bye amaze imyaka 40 atangaza, birimo kurengera ubukungu bwβigihugu mu mahanga no gushinja ubucuruzi bwisanzuye kuba intandaro yβigabanuka ryβubushobozi bwa Amerika, aho ubukungu bwayo bwavuye ku ruganda bukerekeza mu bikorwa byβamasoko ya serivisi.
Itangazo ryβiyo misoro ryari ikimenyetso gishya, kandi gikomeye, cyβuko Trump amaze kugaruka ku butegetsi bwa manda ya kabiri afite ubwisanzure bwo gukurikiza amarangamutima ye, nyuma yβuko manda ya mbere ayikoreye mu mibereho ifatanyije nβabajyanama batemeranyaga nawe.
Uko bizagenda, bizatuma hasuzumwa uko amateka ye nka Perezida azandikwa.
Ibimenyetso bya mbere si byiza.
Isoko ryβimari nβimigabane ryagize icyumweru kibi kurusha ibindi kuva icyorezo cya COVID-19 cyatangira; ibihugu byβubucuruzi byatangiye kwihorera, naho inzobere mu bukungu zitangira gutanga impuruza ko iyo misoro ishobora gutera izamuka ryβibiciro ndetse bikagera no ku gihombo cyβubukungu gikabije muri Amerika. Abadepite bβAbarepubulikani nibo batangiye kugira impungenge ku hazaza hβishyaka ryabo, mu gihe Abademokarate batangiye kugira icyizere bashingiye ku byo babona nkβubwiyahuzi bwa Trump.
Ku wa Gatandatu, abarwanashyaka bβAbademokarate bari bateguye imyigaragambyo hirya no hino mu gihugu, mu gikorwa cyabaye nkβimyigaragambyo ikomeye kuva Trump agarutse ku butegetsi muri Mutarama. βUmuyaga urahindutse,β nkβuko Rahna Epting uyobora MoveOn, kimwe mu matsinda ategura iyo myigaragambyo, yabivuze.
Ariko Trump ntiyanyuzwe.
Yijeje ko iyo misoro ku bicuruzwa bizatera izamuka ryβinganda imbere mu gihugu, ndetse bikagoboka nβitangwa rya serivisi zβimisoro yagabanyije mu 2017. Ku wa Kane, ubwo isoko rya Dow Jones ryagabanukaga amanota 1,600, yavuze ko ibintu βbiri kugenda neza cyaneβ kandi ko ubukungu βbuzatera imbere cyane.β Ku wa Gatanu, yagaragaye mu kibuga cya Golf ubwo iryo soko ryakomezaga kugabanuka amanota 2,200 andi.
Muri manda ye ya mbere, ubwo Trump yavugaga imisoro nkβiyo, abategetsi benshi bβibihugu byβisi bamusabye ibiganiro ngo bagirane amasezerano. Ubu noneho, ibyo yakoze byateye kwihorera gukomeye kwa Chine ndetse nβibihugu byβu Burayi byasezeranyije ko bigiye kwigira hamwe uko byabyitwaramo.
Ndetse bamwe mu bamushyigikiye basigaye bagira impungenge.
Frank Amoroso, utuye i Dewitt muri Michigan, afite imyaka 78. Yavuze ko ahangayikishijwe nβuko inyungu ku nguzanyo zizamutse ndetse nβizamuka ryβibiciro, nubwo yizera ko iyo misoro izagira umumaro muremure ku gihugu. Amoroso, wigeze gukorera inganda zβimodoka kandi watoye Trump, yavuze ko yashyira amanota hagati ya C+ na B- ku byo Trump amaze gukora muri iyi manda ye ya kabiri. Ati: βNdumva akora ibintu vuba cyane, ariko nizeye ko bizakorwa mu buryo buboneye, kandi ubukungu bukazihanganira icyo gihe kibi.β
Depite French Hill, wo muri Arkansas, mu kiganiro kuri telefoni nβabamutoye ku wa Kane nijoro, yagaragaje impungenge ku bwβayo masoro akubiyemo byinshi. Hill, uhagarariye agace karimo umujyi wa Little Rock, yavuze ko atashyigikiye gushyira imisoro ku bihugu byβabaturanyi nka Canada na Mexico. Yavuze ko guverinoma yari ikwiye gushyira imbaraga mu gusubiramo amasezerano yβubucuruzi hagati yβAmerika nβibyo bihugu bibiri.
Ati: βNtabwo nshyigikiye imisoro rusange nkβumurongo ngenderwaho, niyo mpamvu ntayishyigikiye. Nzaharanira ko bihinduka kuko mbona nta nyungu nini bizinjiriza nkβuko bivugwa. Nifuzaga ko byaba ari ukuri, ariko ku giti cyanjye, simbona ari ko bizagenda. Ariko nshyigikiye uburyo bwβububanyi nβamahanga mu bucuruzi.β
Nβubwo bimeze bityo, igice kinini cyβabashyigikiye gahunda ya βGuhesha Amerika ishemaβ ya Trump kiracyamushyigikiye.
Doug Deason, umuterankunga wβibikorwa byβAbarepubulikani ukomoka muri Texas, yavuze ko akunda gahunda ya Trump yo gushyiraho imisoro, nβubwo byazana ihungabana mu bukungu. Ati: βYaratubwiye mu gihe cyβamatora ko buri Munyamerika azababara kugira ngo igihugu kigaruke mu murongo. Biragoye kubona uko ishoramari ryacu ririmo kugabanuka cyane, ariko turabyumva. Dufite icyizere ko azakomeza mu nzira ye.β
Mu gihe Trump ahanganye nβibibazo byβubukungu, Abademokarate batangiye kuva mu bwigunge bari barajyanyemo nβintsinzi nke babonye mu matora yo mu Ugushyingo.
Batsindiye intsinzi ikomeye mu matora yo ku rwego rwo hejuru yβUrukiko Rukuru rwa Wisconsin ku wa Kabiri, nubwo Elon Musk nβandi matsinda amushyigikiye bari bashoyemo asaga miliyoni 20 zβamadolari. Nyuma yaho, Senateri Cory Booker wo muri New Jersey yahaye ingufu izindi nkingi za Demokarate ubwo yavugaga ijambo ryβamateka rimaze amasaha 25 mu Nteko Ishinga Amategeko, yibanda ku gukangurira ishyaka rye gusubiza umutima mu nda.
Booker yabwiye Associated Press ko hari impinduka zikomeye mu bya politiki zatangiye kugaragara, nubwo ishyaka rye rigishakisha uko ryazamuka nyuma yβamakosa ryakoze mu matora ya perezida yo mu 2024.
Ati: βMuri kubona imbaraga nyinshi, umuhate mwinshi, nβamarangamutima yβuko tugomba kurwana. Ntushobora kongera kwicara ngo urebe ibintu bigenda. Hari urugamba rugari rugiye kuvuka.β
Booker, wigeze kwiyamamariza kuyobora Amerika mu 2020, yavuze ko atigeze akuraho amahirwe yo kongera kwiyamamaza mu 2028, nubwo ubu yibanda ku kongera kwiyamamariza Sena mu 2026.
Abenshi mu Bademokarate ndetse nβAbarepubulikani bamwe na bamwe mu ibanga bemeranya ko ibyo Trump yakoze bishobora gutuma ishyaka rya Demokarate rirushaho kwigarurira ubutegetsi.
Ezra Levin, umwe mu bashinze itsinda ryβabaharanira impinduka bβabanyademokarate bise Indivisible, yakunze kunenga uburyo abayobozi bβishyaka rye bitwaye mu minsi ishize. Ariko ku wa Gatanu, yagaragaje akanyamuneza ku ngaruka za politiki ku ishyaka rya Trump nyuma yβitangazo ryβiyo misoro.
Ati: βKuzamurira abaturage bose ibiciro ntabwo ari ibintu bishimwa. Ni ikintu gishobora guteza ishyaka gukubitwa nkβuko byagenze mu 1932, bikarinda kizimangana igihe kirekire.β















