Mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, hari inkuru yatangarije abantu ku Isi yose nyuma y’ubukwe bw’umusore w’imyaka 22 n’umukecuru w’imyaka 87.
Iyi nkuru yakomeje kugenda isakara cyane kubera ikinyuranyo cy’imyaka 65 hagati y’abashakanye, bikaba bitamenyerewe cyane mu mico.
Ubwo bukwe bwavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe babufashe nk’ibidasanzwe, abandi bakabunenga cyane, abandi bakabugaragaza nk’urukundo rw’ukuri rudashingiye ku myaka.
Uwo musore, wagaragaye anyuzwe kandi yishimiye umunsi w’ibirori, yatangaje ko urukundo rwe n’uyu mukecuru rudashingiye ku bintu byo gushaka inyungu, ahubwo ari ukuri.
Yavuze ko yamukunze by’ukuri kubera imico n’ubugwaneza by’uyu mukecuru, kandi ko yishimira ko yamubonye nk’umufasha w’ubuzima bwe bwose.
Ku rundi ruhande, umukecuru nawe yavuze ko ya ri amaze imyaka myinshi yifuza kongera gusobanukirwa ibyishimo byo kuba mu rukundo nyuma yo kumara igihe kinini ari wenyine.
Uyu muhango wabaye imbere y’inshuti n’abavandimwe, byatumye benshi bemeza ko kuba bakundanye kandi bashakanye nta gihunga, ahubwo ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwabo rushobora kuba rufite ishingiro.
Nubwo bimeze bityo, benshi ku mbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukanye.
Hari abibajije ku by’inyungu zishobora kuba zibyihishe inyuma, abandi bakemeza ko ari urukundo rw’ukuri rutareba imyaka cyangwa isura.
Mu mico myinshi yo muri Afurika, ubukwe busanzwe bwubakira ku kumvikana hagati y’imiryango no ku myumvire y’ubwuzuzanye hagati y’abashakanye.
Gusa iyi nkuru yatumye benshi batekereza ku migenzo gakondo, cyane cyane ku byerekeye imyaka y’abashakanye.
Hari n’abavuze ko uyu musore ashobora kuba yarashakaga ubukire cyangwa inyungu zindi zituruka ku mukecuru, cyane cyane kubera ko akuze kandi byashoboka ko afite imitungo.
Gusa mu myanzuro y’ababashyigikiye, havuzwe ko urukundo ari umwanzuro w’abantu babiri bagomba kwihitiramo, kandi ko nta mpamvu yo kubakoma.
Ibi byerekana ko, nubwo abantu bashobora kudahuza ku rukundo rw’uyu musore n’umukecuru, bibaye by’ukuri nta yandi marenga abyihishe inyuma, urukundo rwabo rwaba urugero rw’uko nta mipaka iriho iyo umuntu afashe umwanzuro ku buzima bwe bwite.
Iyi nkuru iracyaganirwaho mu buryo bunyuranye, by’umwihariko ku mpinduka z’imitekerereze ku rukundo, imyaka, n’icyo bigomba gushingiraho mu mibanire y’abantu.