Ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwafashe icyemezo kidasanzwe cyo kwemerera abanyeshuri batwite gukomeza amashuri yabo, nubwo hari itegeko rimaze igihe ribuza abatwite kwiga.
Minisiteri y’Uburezi y’iki gihugu ni yo yatangaje iri tegeko rishya, ivuga ko rifashwe mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburezi budaheza no guha amahirwe angana abana bose, n’ubwo baba bahuye n’inzitizi zirimo no gutwita bakiri bato.
Ibiro by’Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi byasobanuye ko ku wa 14 Nyakanga 2025, abashinzwe uburezi ku rwego rw’intara bahawe amabwiriza yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko, ndetse banagenzura niba koko abakobwa batwite bemererwa kwiga nta nkomyi.
Ibi byatewe n’uko ubushakashatsi bwagaragaje ko hari abana benshi b’abakobwa bari baravuye mu mashuri kubera gutwita, bikabagiraho ingaruka mbi zirimo gutakaza amahirwe yo kuzubaka ejo hazaza heza no gukomeza gushyigikira ubusumbane mu burezi.
Uyu mwanzuro mushya washyizwe mu bikorwa mu rwego rwo gusana icyuho mu burezi no kurengera uburenganzira bwa muntu, cyane cyane ubwa banyeshuri b’abakobwa bahura n’ingaruka zishingiye ku mibereho yabo bwite.
