Muri ibi bihe u Rwanda n’Abanyarwanda bose bari mu cyumweru cy’icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umunyamakuru Anita Pendo yatanze ubutumwa bukora ku mutima, bwuje ihumure, ubumwe n’icyizere.
Mu magambo yuje ikiniga, Anita yagize ati: “Mpore Rwanda. Mpore wowe wabuze abawe, komera wishakemo imbaraga wiyubaka. Tuzirikana kandi duha agaciro ubutwari bw’abayihagaritse. Twese nk’Abanyarwanda turwanye amacakubiri, turwanye abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, twibuke twiyubaka, twubaka u Rwanda ruzira urwango.”
Aya magambo ye yagaragaje ko kwibuka atari ukugaruka ku mateka mabi gusa, ahubwo ari n’umwanya wo guha agaciro ubwitange n’ubutwari byaranze abaharaniye ko Jenoside ihagarara, ndetse n’abandi bagize uruhare mu kubaka igihugu cyahungabanyijwe bikomeye.
Anita Pendo yanashishikarije Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko, gukomeza kwiga amateka ya Jenoside kugira ngo barusheho kuyasobanukirwa, bityo barwanye icyayisubiza mu gihugu cyacu.
Yagize ati: “Kwibuka ni uguha agaciro amateka yacu. Twibuke twiyubaka, twubahe abarokotse, tunashyigikire ibikorwa byubaka ubumwe n’ubwiyunge. Duhagurukire hamwe twamagane uwashaka gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yashoje yihanganisha abarokotse Jenoside bose, abasaba gukomera no gukomeza urugendo rwo kwiyubaka, ati: “Imbaraga zanyu ni isomo rikomeye kuri twe twese. Urugendo rwanyu ni urw’agaciro. Dufatanye twese mu kubaka u Rwanda twifuza.”
Ubutumwa bwa Anita Pendo bwakiriwe neza n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, benshi bashima uburyo yakoresheje ijwi rye nk’umunyamakuru n’umubyeyi mu guhumuriza no gukangurira Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka no guharanira ubumwe.
Kwibuka ku nshuro ya 31 ni umwanya ukomeye ugaragaza ko n’ubwo amateka yacu yaranzwe n’agahinda, dufite ubushake bwo gukomeza urugendo rw’iterambere, ubumwe n’amahoro.
