Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis, umaze icyumweru arwariye mu bitaro bya Gemelli i Roma, ari mu bihe bikomeye kubera uburwayi bw’ubuhumekero bwamusabye kongererwa umwuka w’inyongera ku gipimo cyo hejuru.
Papa Francis, w’imyaka 88, yibasiwe n’umusonga wafashe ibihaha byombi, aho abaganga bamwitaho batangaje ko ubu yanasabye kongererwa amaraso. Nubwo akiri maso kandi afite ubushake bwo gukomeza imirimo ye, uburibwe afite bukomeje kwiyongera, ndetse abaganga bagaragaza impungenge ko uburwayi bwe bushobora gukomera kurushaho.
Vatican yatangaje ko ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, Papa Francis atazayobora isengesho rya Angelus kubera ubuzima bwe butifashe neza.
Ibibazo by’ubuzima kwa Papa Francis byakomeje kwiyongera mu myaka ishize, aho yagize ibibazo by’amatwi, uruti rw’umugongo, ndetse akaza no kubagwa urura runini.
N’ubwo atigeze agaragaza ubushake bwo kwegura ku buyobozi bwa Kiliziya Gatolika, inkubiri y’ibibazo by’ubuzima byamugarije isize icyuho gikomeye mu miyoborere ye.
Mu minsi ishize, Vatican yashyizeho uburyo bwihariye bwo gukomeza ibikorwa by’Ubupapa mu gihe ubuzima bwa Nyirubutungane butifashe neza.
Ibi byatumye abasesenguzi batangira kwibaza niba Kiliziya itagomba gutangira gutekereza ku hazaza h’ubuyobozi bwayo.
Ku rundi ruhande, abakirisitu Gatolika hirya no hino ku Isi bakomeje gusengera Papa Francis, bamusabira gukira vuba no gukomeza umurimo we wo kuyobora Kiliziya Gatolika n’Isi yose muri rusange.
