Ubwoba ni kimwe mu byiyumvo bikomeye umuntu agira, kandi si iby’ubusa. Iyo umuntu agize ubwoba, umubiri we usohora kugira umusemburo witwa adrenaline, ukagira uruhare rukomeye mu mikorere y’ubwonko. Uyu musemburo utuma umuntu ahaguruka, yumva ibintu vuba, kandi agira ubushobozi bwo gukemura ibibazo byihuse. Ibi bituma ubwonko bubika neza amakuru ajyanye n’icyo gihe, bityo bikibukwa kurusha ibindi bihe bisanzwe.
Urugero rworoshye ni uko abantu benshi bashobora kwibuka neza igihe bahuye n’akaga, nk’impanuka, igitero cyangwa ikindi gishobora gutera ubwoba.

Ibi bitandukanye n’igihe umuntu ari mu buzima busanzwe aho atibuka buri munsi wose cyangwa buri kintu cyose yakoze. Uburyo ubwonko bubika amakuru bushingiye ku kuba ibintu bikomeye birimo amarangamutima akomeye, nk’ubwoba, bituma bifata umwanya munini mu bwonko.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko ubwoba bushobora kugira ingaruka nziza n’imbi ku bushobozi bwo kwibuka. Ku ruhande rumwe, butuma umuntu yibuka neza ibyabaye mu bihe bikomeye, bikamufasha kwirinda ibibazo mu gihe kizaza.
Ku rundi ruhande, ubwoba bukabije bushobora gutera ihungabana ryo mu mutwe (trauma), bigatuma umuntu ahora asubiramo mu ntekerezo ibihe bibi yabayemo, bikamugiraho ingaruka mbi ku buzima bwe bwa buri munsi.

Urugero n’abantu barokotse impanuka cyangwa ibihe bikomeye by’ubuzima. Akenshi, aba bantu babasha gusobanura neza uko ibintu byagenze, aho byabereye n’uko byari bimeze, kubera ko ubwoba bwabateye bwatumye ubwonko bwabo bubika ayo makuru mu buryo budasanzwe.
Ubwoba rero ni igice cy’amarangamutima y’umuntu, ariko bushobora no gukoreshwa mu buryo bwiza. Abantu benshi bakoresha iri hame mu myigire, aho bashyira ibintu mu buryo buteye amatsiko cyangwa buteye ubwoba kugira ngo babashe kubyibuka byihuse.
Bityo, ubwoba si ikintu kibi buri gihe. Iyo bwifashishijwe neza, bushobora gufasha umuntu kwiga no kwibuka vuba. Ariko nanone, ni ingenzi kwiga kugenzura ubwoba kugira ngo budatuma umuntu agira ihungabana, ahubwo bumufashe mu mibereho ye ya buri munsi.
