Kuri uyu wa karindwi, taliki 30 Werurwe 2025, itsinda ryβabatabazi ryihutirwa ryatangiye kwinjira mu gace ka Myanmar kageramiwe cyane nβumutingito ukomeye wahitanye abantu barenga 1,600. Gusa, ibikorwa byabo byakomwe mu nkokora nβimihanda yangiritse bikomeye, ibiraro byasenyutse, ibibazo byβitumanaho, ndetse nβukugorwa no gukorera mu gihugu kiri mu ntambara yβabenegihugu.
Uyu mutingito wari ufite ubukana bwa 7.7 wateye ku wa gatanu nyuma ya saa sita hafi yβumujyi wa Mandalay, umujyi wa kabiri mu bunini muri Myanmar.
Wateje igihombo kinini, wangiza inyubako nyinshi nβibindi bikorwa remezo birimo nβikibuga cyβindege cyβuyu mujyi. Abaturage barenga miliyoni 1.5 batuye muri Mandalay, baraye bacumbitse hanze, abenshi batagira aho baba nyuma yo gutakaza amazu yabo, mu gihe abandi bari mu bwoba bwβuko hari imitingito ishobora gukurikiraho igatuma nβinyubako zasigaye zisenyuka.
Uyu mutingito ntiwahagarariye Miyanimari gusa, kuko wagaragaye no mu bice byβigihugu cyβabaturanyi cya Thailand, aho byibuze wahitanye abantu 17.

Abaturage benshi bo mu gace kabaswe nβibiza bagaragazaga impungenge ko imitingito ishobora gukomeza, bikagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo nβibikorwaremezo byβigihugu.
Kuri iki cyumweru, ubwo undi mutingito ufite ubukana bwa 5.1 wasubiraga kwikoma Myanmar, abantu batangiye kuvuza induru mu mihanda bahungana n’ubwoba.
Nubwo uyu mutingito utahise ugaragaza ingaruka zikomeye, ku bwoba bwinshi bwari busanzwe mu baturage ndetse unakomeza gukoma mu nkokora ibikorwa byβubutabazi.
Ibikorwa byo gutabara byari bigoye cyane bitewe nβukwangirika kβuburyo bwo gutumanaho, bituma kugera ku bantu bibasiwe biba ikibazo gikomeye. Abatabazi bakomeje guhatana mu buryo bushoboka bwose, bagana ahantu hose hakekwamo abari bakeneye ubutabazi bwihuse.
Ubuyobozi bwa Myanmar bwatangaje ko ibikorwa byβubutabazi bikomeje, nubwo hari ibibazo bikomeye bijyanye nβuburyo bwo kugera aho ibibazo biri.
Ku rundi ruhande, imiryango mpuzamahanga ifite impungenge ku ngaruka zβiyi mitiingito ku gihugu cyari gisanzwe gifite ibibazo byβintambara nβubukungu.
Ibihugu bitandukanye, birimo nβabaturanyi nka Thailand nβUbushinwa, byatangiye gutanga ubufasha mu buryo butandukanye, birimo kohereza ibikoresho byβubutabazi no gutanga ubufasha mu byβubuvuzi.
Abaturage bo muri Myanmar bagaragaje ubwoba bwinshi, aho benshi bahisemo gukomeza kuba hanze yβamazu yabo kugira ngo birinde ibishobora gukurikiraho.
Bamwe batangaje ko batari bagasohoka mu mazu yabo, aho bumvise umutingito ugitangira, byashobokaga ko batari kurokoka.
Ubuyobozi bwemeje ko ibikorwa byo gushakisha abashobora kuba bagwiriwe nβinyubako bigikomeje, ndetse bagasaba ubufasha bwihutirwa ku rwego mpuzamahanga. Indorerezi mpuzamahanga zikomeje gukurikiranira hafi ibiri kubera muri Miyanimari, mu gihe abatuye ako gace bakomeje kwibaza uko bazongera kubaho nyuma yβiyi mpanuka ikomeye.
















