Intambara ishobora kuvuka cyangwa kumara igihe kirekire hagati ya Amerika na Israel ku ruhande rumwe, na Iran ku rundi, ishobora guhindura isura ya politiki mpuzamahanga, cyane cyane ku nyungu zโu Burusiya. Mu gihe u Burusiya busanzwe buhanganye na Ukraine bushyigikiwe nโibihugu byโi Burengerazuba, intambara mu Burasirazuba bwo Hagati ishobora kurangaza no kugabanya imbaraga zโababushyigikiye.
Ibitero byagabwe kuri Iran nโiyicwa ryโumuyobozi wayo wo ku rwego rwo hejuru, Ayatollah Ali Khamenei, byateje impagarara mu Karere no ku rwego mpuzamahanga. I Moscow, bamwe mu basesenguzi babifata nkโikimenyetso cyโuko Amerika nโabafatanyabikorwa bayo bashobora gufata ibyemezo bikomeye batitaye ku ngaruka zabyo.
Ku ruhande rwโu Burusiya, intambara nkโiyi ishobora gutuma Amerika igabanya inkunga ya gisirikare nโimari yahaga Ukraine, kuko yakenera kuyohereza mu Burasirazuba bwo Hagati. Ibi byaha u Burusiya amahirwe yo kongera imbaraga ku rugamba rwa Ukraine no gushimangira ibirindiro byabwo.
Nanone kandi, ihungabana ryโisoko ryโingufu rishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka. Nkโigihugu gikomeye mu byohereza peteroli na gaz, u Burusiya bushobora kungukira mu izamuka ryโibiciro ku isoko mpuzamahanga.
N’ubwo bimeze bityo, iyi ntambara yanateza umutekano muke ku rwego rwโIsi, bikagira ingaruka ku bukungu nโumutekano rusange. Ariko ku nyungu za politiki nโubukungu, hari ababona ko u Burusiya bushobora kubonamo amahirwe mu gihe amahanga yaba ahugiye ku y’indi ntambara.
















