Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Mutarama 2026, abakunzi b’imyidagaduro bategerejwe mu gitaramo cyihariye cyiswe “PULSE SATURDAY”, kiraba cyabereye muri Bar&Resto Ti’Amo Lounge i Remera, ahazwiho guhuriza hamwe umuziki mwiza, serivisi zinoze n’ikirere gishimishije. Ni ijoro riteganyijwe kuzanamo umunezero udasanzwe, aho injyana zigezweho ziracurangwa mu buryo bwo gushimisha abakunzi bazo mu buryo budasanzwe.
Iki gitaramo kirasusurutswa n’abavanga imiziki bakunzwe cyane barimo Dj Brian na Nicolas Peks, bafite uburambe n’ubuhanga mu gutuma abantu bishimira umuziki. Dj Brian araba ashyushya abantu abinyujije mu njyana zirimo Afrobeat, Amapiano na Hip-Hop, zimaze kwigarurira imitima ya benshi. Ku rundi ruhande, Nicolas Peks arba ari kongeramo umwihariko we uzwi mu guhuza Electro, House n’izindi njyana zibyinitse, bituma ijoro rigira uburyoshye budasanzwe.
Ti’Amo Lounge ikomeje kwigaragaza nk’ahantu hizewe ho gusohokera, cyane cyane ku rubyiruko n’abantu bakunda imyidagaduro iri ku rwego rwo hejuru. Uretse umuziki, abazitabira “PULSE SATURDAY” baraza kuryoherwa n’ibinyobwa bitandukanye n’amafunguro meza, byose bituma umunezero wiyongera.
Abategura iki gitaramo barahamagarira abakunzi b’imyidagaduro kwitabira ari benshi, bakahagera hakiri kare kugira ngo batabura umwanya. “PULSE SATURDAY” si igitaramo gusa, ni ijoro ryo guhuza inshuti, kwidagadura by’ukuri no kurema memories zitazibagirana.



















