Umudepite wo muri Senegal yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko icyifuzo cyo gukurikirana uwahoze ari Perezida w’igihugu, Macky Sall, ku cyaha cy’ubuhemu bukabije. Ibi bikurikiye raporo yasohowe n’Urukiko rw’Inshinjabyaha z’Imari (Court of Auditors), igaragaza imyitwarire ikomeye y’uburiganya mu micungire y’imari mu gihe cy’ubutegetsi bwe hagati ya 2019 na 2023.
Iyo raporo ikubiyemo ibirego bikomeye birimo gukoresha inyandiko mpimbano, kunyereza umutungo wa Leta, koza amafaranga atemewe (money laundering), no gukungahara mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ayo makosa akekwa kuba yarakozwe n’abantu bari mu nzego za Leta, ku bufatanye cyangwa ku mabwiriza y’abayobozi bo hejuru barimo na Perezida w’icyo gihe.
Minisitiri w’Ubutabera, Bwana Ousmane Diagne, yatangaje ko iperereza rimaze gutangira kandi rigamije kumenya ukuri ku birego bijyanye n’inyerezwa ry’imari.
Yongeyeho ko n’ubwo ubu ari byo byibandwaho, bitabujije ko n’ibyaha bikomeye nk’ubuhemu bushobora gushyirwa mu bikorwa mu gihe habonetse ibimenyetso bifatika.

Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Senegal, uwahoze ari Perezida ashobora gukurikiranwa ku cyaha cy’ubuhemu bukabije gusa, kandi ibyo bisaba kwemezwa na vote yihariye y’Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’urubanza rugacibwa n’Urukiko Rukuru rw’Ubutabera.
Iki gikorwa kije gishyigikira ibyo imiryango itegamiye kuri Leta n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi basabye kenshi, aho basaba ko habaho gukurikirana abari barahawe inshingano z’ubuyobozi ku byaha bikomeye bashobora kuba barakoze.
Nibiramuka byemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko, iyi dosiye yaba ibaye iya mbere mu mateka ya demokarasi ya Senegal, aho Perezida wahoze ku butegetsi yagezwa imbere y’ubutabera ku byaha byo ku rwego nkuru.