Luka Modrić, umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Real Madrid, ari hafi gutandukana n’iyi kipe amaze imyaka irenga icumi ayikinira. Amakuru yizewe yemeza ko uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Croatia agiye gusinyira AC Milan.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byegereye ikipe ya Real Madrid n’abahagarariye Modrić, amasezerano y’amagambo hagati y’impande zombi yamaze kugerwaho.
Ibizami by’ubuzima biteganyijwe gukorwa Modrić amaze gusoza irushanwa ari kumwe na Real Madrid. Nyuma yaho, azasinyira AC Milan nk’umukinnyi w’ikirenga witezweho kuyifasha gusubira ku rwego rwo hejuru nk’uko byahoze.

Uyu mugabo w’imyaka 39 arangiza amasezerano ye muri Real Madrid muri uku kwezi kwa Kamena 2025, ariko biteganyijwe ko azakomezanya n’umupira w’amaguru muri Serie A, aho agomba kujya ahangana na Juventus, Inter Milan n’izindi kipe zikomeye.
Mu gihe bamwe bibwiraga ko Modrić agiye guhita asezera ruhago, we yahisemo gukomeza urugendo rwe aho avuga ko “agifite imbaraga zo kwereka isi ko imyaka ari imibare gusa”.
Uyu mugabo wanyuze mu makipe nka Dinamo Zagreb na Tottenham Hotspur, yinjiye muri Real Madrid mu 2012, aho yegukanye ibikombe 6 bya Champions League, ndetse na Ballon d’Or mu 2018.
Ibi byose birerekana ko Modrić ari umugabo ukomeje kwihagararaho, akaba atashatse gutegereza ko Real Madrid imusezerera, ahubwo yifatiye iya mbere yishakira aho akomereza urugendo rwe.
Bityo koko, nk’uko umugani ubivuga, “umugabo arigira ntarindira urupfu”, Luka Modrić yateye intambwe yo kwiyubakira ejo hazaza, mu gihe bamwe bategereza amaherezo y’igitinyiro.
