Ekkachai Tiranarat na Laksana, ‘couple’ yo muri Thailand yaciye agahigo ko gusomana igihe kirekire kurusha abandi ku Isi, batangaje ko batandukanye nyuma y’imyaka icumi. Aba bombi bari baramamaye cyane nyuma yo kwandikwa amazina yabo mu Gitabo cy’abanyaduhigo ‘Guinness Book of World Records’ kubera gusomana amasaha 58 n’iminota 35 bataruhuka mu mwaka wa 2013.

Gusomana igihe kirekire nk’uku byasabaga ubushishozi n’imbaraga zidasanzwe, kuko batari bemerewe kuryama cyangwa guhagarika uwo mukoro.
Ibyo byatumye bafatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo ruhamye, rubereye abandi icyitegererezo. Nyuma yo gutsindira icyo gihembo, bakomeje kwamamara ndetse benshi babafashe nk’icyitegererezo cy’abashakanye bubaha igihango cyabo.
Nyamara, Ekkachai aherutse gutangaza ko we na Laksana batandukanye, nk’uko yabihamirije BBC.
Nubwo atigeze atangaza impamvu nyamukuru yatumye urukundo rwabo rusenyuka, yavuze ko uko imyaka yagiye ishira barushijeho gutandukana mu buryo bw’imitekerereze n’imibereho.
Yagize ati: “Nubwo twabanye igihe kirekire kandi tukagira ibihe byiza byinshi, twasanze igihe kigeze ngo buri wese akomeze ubuzima bwe. Ariko nubwo tutakiri kumwe nk’abashakanye, turacyafitanye icyubahiro kandi twemeye gukomeza kwita ku bana bacu.”

Iyi nkuru y’itandukana ryabo yakomeje gutungura benshi, cyane cyane ababakundaga kandi bababonagamo urugero rw’urukundo rurambye.
Hari abemeza ko nubwo urukundo rushobora gukomera, hari ibigeragezo bituma umubano udahoraho ari nk’uko abantu babitekereza.
Gusa, nk’uko bigaragara, Ekkachai na Laksana ntibafitanye amakimbirane habe nagato, ahubwo bahisemo gutandukana mu bwumvikane, bakomeza kuba ababyeyi beza ku bana babo.
Uru rugero rugaragaza ko nubwo abantu baba baragiranye ibihe byiza, igihe kiza kikabageza ku rwego rwo kwandika amateka, bishoboka ko nyuma baza kubona ko ubuzima bugomba gukomeza buri wese agana inzira ye nshya.
