• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Karabaye

Umuturage Byiringiro Timoth uzwi nka Cakazulu yakubiswe n’abanyerondo azira ubujura mu mudugudu wa Byimana

Byiringiro Timoth "Cakazulu" yakubiswe n'abanyerondo mu mudugudu wa Byimana azira ubujura.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
March 3, 2025
in Karabaye
0
Umuturage Byiringiro Timoth uzwi nka Cakazulu yakubiswe n’abanyerondo azira ubujura mu mudugudu wa Byimana
0
SHARES
2
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Ahagana ku isaha y’isaa 19:00 z’umugoroba, ku munsi wejo hashize ku ya 2 Werurwe 2025, Byiringiro Timoth uzwi cyane ku izina rya Cakazulu, yakubitiwe mu mudugudu wa Byimana, Akagari ka Kigarama, Umurenge wa Kigarama, mu Mujyi wa Kigali, n’abanyerondo ubwo yashinjwaga ibikorwa by’ubujura.

Amakuru aturuka mu baturage bo muri ako gace avuga ko Cakazulu amaze igihe kinini avugwaho ibikorwa by’ubujura, birimo kwiba telefone, gusahura ibikoresho byo mu nzu ndetse no gutobora amazu y’abaturage nijoro.

Umusore uzwi ku izina rya Cakazulu yakubiswe n’abanyerondo azira ubujura mu mudugudu wa Byimana.

Bamwe mu baturage batangaje ko bamubonye yinjira mu rugo rw’umuturage akekwaho gushaka kwiba, bituma bahamagara abanyerondo, ari na bwo yahise afatwa.

Nyuma yo kumufata, umuyobozi w’abanyerondo b’umwuga muri ako gace yabanje kuvuga ijambo asaba abaturage kudakingira ikibaba abajura kuko ari bo babangamira umutekano n’iterambere ry’igihugu.

Yagize ati: “Abantu bakwiye kumva ko guceceka no gukingira ikibaba abajura ari byo bidindiza iterambere ry’igihugu cyacu. Tugomba gukorana n’inzego z’umutekano mu gukumira ibyaha.”

Byiringiro nyuma yo gufatwa yahise atangira gukubitwa, ariko bidatinze polisi irahamagarwa, iza kumutwara kugira ngo akurikiranwe n’inzego z’ubutabera.

Umwe mu bapolisi, yagize icyo yibariza bamwe mu baturage bari asobanuza uko byagenze, umwe mu baturage yamusobanuriye ko Cakazulu yarasanzwe ari umujura ariko igihe cyari iki ngo afatwe.

Kugeza ubu Byiringiro Timoth ari mu maboko ya polisi kandi iperereza rirakomeje, Polisi y’u Rwanda yanasabye abaturage kwirinda ibikorwa byo kwihanira, kuko bikunze kuvamo urugomo rutemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’umudugudu wa Byimana bwatangaje ko bugiye gukomeza ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ibyaha no gukorana n’inzego zishinzwe umutekano kugira ngo hafatwe ingamba zihwitse mu gukumira ubujura bwiganje muri ako gace.

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kigarama bwibukije abaturage gukomeza gutanga amakuru ku bakekwa mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Elon Musk arimo gutangaza gahunda nshya za Tesla mu nama y’abashoramari

Next Post

Umugabo n’umugore baciye agahigo ko gusomana igihe kirekire kurusha abandi batandukanye nyuma y’imyaka 10

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

June 20, 2025
Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

June 20, 2025
Umunyarwenya Etienne atumiye Abanyarwanda muri JOY’S COMEDY SHOW mu gitaramo cy’iseka rusange

Umunyarwenya Etienne atumiye Abanyarwanda muri JOY’S COMEDY SHOW mu gitaramo cy’iseka rusange

June 20, 2025
Florian Wirtz yiteguye gusinyira Liverpool vuba bidatinze

Florian Wirtz yiteguye gusinyira Liverpool vuba bidatinze

June 19, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

Ubutumwa bwa Messi bushimangira ku cyubahiro aha Cristiano

June 20, 2025
Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

Jay-Squeeser WA MIPANGO yikomye Roben Ngabo kubyo yavuze kuri Tom Close

June 20, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com