Mu gihugu cya Turkiya, umugore witwa Azra Ay Vandan, uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka “Süt” cyangwa “Acnoctem”, yatawe muri yombi ku byaha byo gutegura igikorwa cy’urukozasoni no guhamagarira abandi kugikora.
Uyu mugore yashinjwe gutegura kuryamana n’abagabo 100 mu masaha 24 no gutangaza ko ibyo bikorwa azabyerekana ku mbuga nkoranyambaga, bikaba byarateye uburakari muri rubanda no ku rwego rw’abayobozi b’iki gihugu.
Amakuru atangazwa na polisi y’igihugu cya Turkiya agaragaza ko uyu mugore yafashwe mu rwego rwo gukumira ibikorwa bishobora guteza ikibazo ku mico n’indangagaciro za sosiyete.
Azra Ay Vandan yari asanzwe azwi ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho n’amafoto asanzwe ashyiraho, ariko iki gikorwa cyagaragaye nk’ikirenze imbibi z’ibikorwa bisanzwe byemerwa n’amategeko.
Abaturage benshi bagaragaje impungenge ko ibikorerwa ku mbuga nkoranyambaga byakomeje kuba ikibazo ku burere n’uburenganzira bw’abana n’urubyiruko.
Ibi byaha bikekwa kuri Azra Ay Vandan ngo bishobora kuba bifitanye isano n’ingamba z’ubushake bwo gushakisha izina rikomeye, ariko abayobozi ba polisi basobanuye ko iki gikorwa kitemewe gishobora kugira ingaruka ku mutekano rusange n’umuco w’Igihugu.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko buzashyira imbere ibimenyetso byose byafashwe mu bugenzuzi bwakozwe ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro uyu mugore yagiranye n’abandi bantu kugira ngo hamenyekane ukuri ku byo aregwa.
Biteganyijwe ko Azra Ay Vandan azagezwa imbere y’ubutabera mu minsi iri imbere kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha ashinjwa. Iyo dosiye ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi, cyane cyane mu gihe habayeho ubwiyongere bw’imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga nk’uburyo bwo kugera ku bandi mu buryo bworoshye.