Icyamamare mu muziki cyo muri NIgeriza, Adekunle Almoruf Kosoko (Yavutse mu kwezi kwa Mutarama, tariki 28 mu mwaka wa 1987), azwi cyane ku izina rya Adekunle Gold na AG Baby, kugeza ubu kuririmba no kwandika indirimbo mu njyana ya Afrobeats bimugejeje kure aho ubu yasinyiye label yitwa Def Jam Recordings.
Uyu muhanzi Adekunle Almoruf Kosoko yahuye na Perezida Kagame na Madamu nyuma y’amasaha macye ataramiye abantu benshi bitabiriye kureba imikino ya nyuma ya BAL, aho amakipe yo muri Maroc na Libya yatangiranye intsinzi.
Ni imikino yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024, mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena iherereye i Remera. Iyi mikino yahuruje benshi yanitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye harimo na Naykubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’abahanzi, Sandrine Umutoni, ‘Umuyobozi wa Basketball Africa League (BAL), Amadou Gallo n’abandi benshi.
Umukino wa mbere wari wakinwe kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba, ikipe ya Al Ahly Ly SC yatsinze Cape Town Tigers yo muri Afurika y’Epfo amanota 87-76.
Iyi mikino yafunguwe ku mugaragaro mu mukino wa kabiri wakinwe saa mbili z’ijoro, wahuje ikipe ya FUS Rabat yo muri Maroc yaje gutsindamo Al Ahly SC yo mu Misiri amanota 89 kur manota 78.
Mu karuhuko k’umukino wa kabiri, ni bwo icyamamare mu muziki wa Afrobeats w’umunya-Nigeria, Adekunle Gold cyangwa se umwite AG Baby akanya agataramira abakunzi be n’abitabiriye uyu mukino. Uyu mugabo wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Okay’, ndetse n’imizingo myinshi yagiye ashyira hanze nka Gold (2016), About 30 (2018), Afro Pop Vol. 1 (2020), Catch Me If You Can (2022), Tequila Ever After (2023) yifashishije ku rubyiniro ababyinnyi babarizwa mu muryango Sherrie Silver Foundation.
Mu gihe cy’iminota itatu, yagaragaje ko yari akumbuye gutaramira i Kigali, ndetse ku rutonde rw’indirimbo yateguye, yongeyeho indirimbo ‘High’ yakoranye na Davido mu mwaka wa 2021.
Mbere yo kuva ku rubyiniro, uyu mugabo yabajije abanya-Rwanda niba bameze neza, ubundi abasezera agaragaza ko yishimiye kubataramira n’amarangamutima menshi cyane.
Adekunle Gold yaherukaga i mu Rwanda, ku wa 5 Ugushyingo 2021 mu gitaramo cyiswe “Movember Fest” cyateguwe na kompanyi RG Consult. Inc, isanzwe itegura ibitaramo, cyari cyatewe inkunga na Mutzig.
Uyu muhanzi izina rye ryagize ububakana mu muziki wo muri Nigeria, kuva mu 2015 ubwo yasohoraga indirimbo ‘Sade’ asubiramo indirimbo ‘Story of My Life’ y’itsinda One Direction anakomerezaho n’izindi none ubu afatwa nk’icyamamare mpuzamahanga.
Tariki 5 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yatangaje ko yasinye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzik YBNL, ahita asohora indirimbo ye yise ‘Orente’.
Yashyizwe mu bahataniye ibihembo bya City People Entertainment Awards, mu cyiciro cy’umuhanzi utanga icyizere cy’umwaka.
Muri 2016 atangaza ko Album ye nshya yayise ‘Gold’ iriho indirimbo 16 zakozweho n’abarimo Pheelz, Masterkraft, B Banks, Sleekamo, Oscar n’abandi.
Muri Mutarama 2019, Adekunle yakoze ubukwe n’umuhanzikazi Simi uzwi mu ndirimbo nka ‘Joromi’. Uyu muhanzikazi yanataramiye mu Rwanda mu gitaramo cyabereye muri Kigali Convention Center, icyo gihe yari kumwe na Patoranking.
Aba bombi bakoze ubukwe mu ibanga rikomeye. Ndetse muri Gicurasi 2020, bibarutse imfura yabo bise Adejare Kosoko Deja.
Uyu muhanzi mu 2016 yasohoye Album yise ‘Gold’, mu 2018 asohora Album yise ‘About 30’ naho mu 2020 yasohoye Album yise ‘Afro Pop Vol’.
Kuva mu 2014 atangiriye umuziki ku ndirimbo ‘Sade’, amaze gusohora indirimbo nyinshi kandi mu bihe bitandukanye, kugera kuri ‘High’ aherutse gukorana na Davido.
Amakipe umunani y’ibikurankota yabonye ticket y’iyi mikino ya BAL – ihuza amakipe yabaye aya mbere muri Basketball muri Africa – iterwa inkunga na NBA:
1.Al Ahly (Libya)
2.Al Ahly (Misiri)
3.AS Douanes (Senegal)
4.Cape Town Tigers (Africa y’Epfo)
5.Fus de Rabbat (Maroc)
6.Petro de Luanda (Angola)
7.Rivers Hoopers (Nigeria)
8.US Monastir (Tunisia)