Umuhanzi Nyarwanda LiT 404, amazina ye nyakuri ni Iriho Peter, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye nshya yise Brick by Brick. Iyi ndirimbo, imaze umunsi umwe isohotse, yamaze gukwirakwira ku mbuga zitandukanye, cyane cyane kuri YouTube channel ye, LiT 404.
Mu gihe gito, Brick by Brick yabaye ikiganiro ku bakunzi b’umuziki, bamwe bayishimira ubutumwa bwihariye burimo, mu gihe abandi bagaragaje ibitekerezo bitandukanye ku miterere y’iyi ndirimbo.
Iyi ndirimbo igaruka ku butumwa bukomeye bwo gukorera intambwe ku yindi mu buzima (step by step), bivuze gukomeza kwiyubaka gahoro gahoro kugira ngo ugereho ku inzozi zawe.
LiT 404 ni umuhanzi w’umwimerere ufite umwihariko mu njyana ye, aho akunda guhuza umudiho wihariye n’amagambo afitiye benshi icyo bivuze. Aho yanyuze mu rugendo rwe rw’umuziki, yagiye ashimwa kubera udushya n’ukuntu aba afite inyota yo kuzamura umuziki we.

Nk’uko bigaragara mu ndirimbo ye nshya, LiT 404 yagaragaje ubuhanga mu kwandika no gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kudacika intege mu rugendo rw’ubuzima.
Abakunzi be, baba abari mu Rwanda cyangwa se hanze, bakomeje gutangaza ko iyi ndirimbo ifite imbaraga zituma umuntu yumva afite icyizere cy’ejo hazaza.
Nubwo hari abatanga ibitekerezo binyuranye ku ndirimbo ye, nta gushidikanya ko Brick by Brick ari imwe mu zifite ubutumwa. Kuri YouTube, amashusho yayo agaragaza ubudasa kuko akoze mu buryo bushishikaje, bujyanye n’amagambo y’indirimbo.
Mu gihe abahanzi bakomeje kugenda bahanga udushya twinshi mu muziki Nyarwanda, LiT 404 nawe yerekanye ko afite aho ashaka kugera kandi afite impano ituma ahatana ku ruhando mpuzamahanga.
Mu minsi iri imbere, abafana be bategerezanyije amatsiko ibikorwa bishya azabagezaho, cyane ko ari umwe mu bahanzi bagezweho bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na TikTok mu kwamamaza umuziki we.
Ku bakunzi b’umuziki Nyarwanda bashaka kumenya byinshi kuri iyi ndirimbo, bashobora kuyisanga kuri YouTube channel ye LiT 404. Nta kabuza ko izakomeza gutigisa imbuga nkoranyambaga no gutuma izina rya LiT 404 rikomeza gukura mu ruhando rw’abahanzi bafite aho bashaka kugera.
