Umuhanzi Young Jally, ukomoka mu Rwanda ariko ubu utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yongeye kwerekana impano ye idasanzwe mu muziki aho aheruka gusohora indirimbo nshya yise “SAVA Lee”. Iyi ndirimbo nshya ikaba imaze iminsi mike isohotse, ku bakunda injyana zigezweho zihuza umudiho wa Afrobeat, R&B n’umuziki ucengera mu mitima bavuze ko iyi ndirimbo ariyo iri kubakorera umunsi.
Young Jally, umaze igihe akorera umuziki muri Amerika, asanzwe azwiho guhanga indirimbo zifite ubutumwa buhamye kandi bufite aho buhurira n’ubuzima bwa buri munsi.
Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, yavuze ko “SAVA Lee” ari inkuru y’urukundo ihuza amagambo yuje impuhwe, ubunyamwuga mu myandikire n’imiririmbire, ndetse n’urusobe rw’amajwi akurura amatwi.
Yongeyeho ko iyi ndirimbo yayitekereje ubwo yari mu rugendo rw’akazi, maze akabona ari ingenzi guha abafana be igihangano kibashimisha kandi kibahuza mu buryo bw’umuziki n’ubutumwa. “SAVA Lee si indirimbo isanzwe, ni inkuru yanjye bwite ariko yanditse mu buryo buri wese ashobora kuyibonamo,” niko Young Jally yabivuze.
Iyi ndirimbo yatunganyijwe n’umwe mu batunganya umuziki Pakkage kugeza ubu uri mu bakunzwe mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no hanze yacyo, iyi ndirmbo kandi ikomeje gufata imbuga nkoranyambaga bitewe n’umwimerere ifite.
Abasesenguzi mu bya muzika bavuga ko iyi ndirimbo ishobora kuba imwe mu zizafasha Young Jally gukomeza kwagura izina rye, kuko imaze no guca ku maradiyo amwe namwe bitewe n’umwimerere ikoranye.
Abafana barasabwa kuyireba ku rubuga rwa YouTube no kuyisangiza inshuti kugira ngo ubutumwa bwayo bugere kure. Young Jally nawe yatangaje ko agiye gukomeza gukora indirimbo nziza zishimisha abafana mu ngeri zose ku Isi.


