Mariah Carey akomeje kugumana ikamba nk’umwamikazi wa Noheri, kuko yinjiza hafi miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika buri mwaka kuva mu 1994 asohoye indirimbo yise “All I Want for Christmas Is You.”
Iyi ndirimbo ya Noheri imaze gukusanya miliyoni zisaga 60 z’amadolari y’Amerika ava muri Copyright kuva yasohoka, bitewe cyane no kuba yarakomeje kuba ku isonga kuri Billboard mu ndirimbo za Noheri.