Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano Ronaldo Jr, yatangaje ko afite inzozi zidasanzwe zo kuzahurira na se mu kibuga bakina umupira wโamaguru. Iyi ntego ni iy’ikirenga mu rugendo rwโuyu mwana wโimyaka 13, ukomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe mu mupira wโamaguru nkโuko bigaragara mu makipe yโabato yanyuzemo.
Cristiano Ronaldo Jr amaze igihe akinira amakipe atandukanye yo mu mahanga, harimo Manchester United Academy na Al-Nassr Academy.
Nubwo akiri muto, Ronaldo Jr yatangiye kwandika amateka ye mu mupira, agaragaza impano nโimyitwarire isa nโiya se, akomeje kuba umwe mu bakinnyi bโintangarugero ku Isi.
Inzozi zo gukina hamwe na se ni ibintu byagiye bibaho gacye mu mateka ya ruhago. Abakinnyi nka Cesare na Paolo Maldini cyangwa Arnor na Eidur Gudjohnsen babashije guhura mu kibuga nkโumuryango, bikaba ari ibintu bifite umwihariko ukomeye mu mateka yโimikino.
Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 38, aracyakina ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Al-Nassr ndetse no mu ikipe yโigihugu ya Portugal.
Nubwo imyaka ishobora kumubera imbogamizi mu gihe Ronaldo Jr yaba ageze ku rwego rwo gukina nkโumunyamwuga, Cristiano Ronaldo yakomeje kugaragaza ubudahangarwa mu myitozo no mu mikino, bigatera icyizere ko izo nzozi zishobora kuba impamo.
Ronaldo Jr avuga ko yifuza gukomeza gukora cyane kugira ngo azashobore kugera ku rwego rwo gukinira ku rwego rwa mubakuru.
Ibi bishimangira uburyo inzozi zโumuryango zishobora kuba isoko yโimbaraga nโicyerekezo mu buzima bwo kubaย umukinnyi.
Mu gihe Isi yose ikomeza gukurikirana urugendo rwa Cristiano Ronaldo Jr, benshi bakibaza niba koko izi nzozi zo guhurira mu kibuga na se zizagera ku musozo, byaba ari amateka akomeye muri ruhago kandi bikaba urugero rwiza rwโuko inzozi nโubushake bihindura byinshi mu buzima bwa muntu.
















