Umuhungu wa Cristiano Ronaldo, Cristiano Ronaldo Jr, yatangaje ko afite inzozi zidasanzwe zo kuzahurira na se mu kibuga bakina umupira w’amaguru. Iyi ntego ni iy’ikirenga mu rugendo rw’uyu mwana w’imyaka 13, ukomeje kwerekana ubuhanga budasanzwe mu mupira w’amaguru nk’uko bigaragara mu makipe y’abato yanyuzemo.
Cristiano Ronaldo Jr amaze igihe akinira amakipe atandukanye yo mu mahanga, harimo Manchester United Academy na Al-Nassr Academy.
Nubwo akiri muto, Ronaldo Jr yatangiye kwandika amateka ye mu mupira, agaragaza impano n’imyitwarire isa n’iya se, akomeje kuba umwe mu bakinnyi b’intangarugero ku Isi.
Inzozi zo gukina hamwe na se ni ibintu byagiye bibaho gacye mu mateka ya ruhago. Abakinnyi nka Cesare na Paolo Maldini cyangwa Arnor na Eidur Gudjohnsen babashije guhura mu kibuga nk’umuryango, bikaba ari ibintu bifite umwihariko ukomeye mu mateka y’imikino.
Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 38, aracyakina ku rwego rwo hejuru mu ikipe ya Al-Nassr ndetse no mu ikipe y’igihugu ya Portugal.
Nubwo imyaka ishobora kumubera imbogamizi mu gihe Ronaldo Jr yaba ageze ku rwego rwo gukina nk’umunyamwuga, Cristiano Ronaldo yakomeje kugaragaza ubudahangarwa mu myitozo no mu mikino, bigatera icyizere ko izo nzozi zishobora kuba impamo.
Ronaldo Jr avuga ko yifuza gukomeza gukora cyane kugira ngo azashobore kugera ku rwego rwo gukinira ku rwego rwa mubakuru.
Ibi bishimangira uburyo inzozi z’umuryango zishobora kuba isoko y’imbaraga n’icyerekezo mu buzima bwo kuba umukinnyi.
Mu gihe Isi yose ikomeza gukurikirana urugendo rwa Cristiano Ronaldo Jr, benshi bakibaza niba koko izi nzozi zo guhurira mu kibuga na se zizagera ku musozo, byaba ari amateka akomeye muri ruhago kandi bikaba urugero rwiza rw’uko inzozi n’ubushake bihindura byinshi mu buzima bwa muntu.