Kathleen Hennings, umukecuru w’imyaka 105 ukomoka i Cheltenham mu Bwongereza, akomeje kugenda avugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’isabukuru ye y’amavuko aherutse kwizihiza. Yatangaje ko ibanga ryamufashije kuramba ari ukunywa inzoga nziza no kuguma ari “Single” ntashake umugabo.
Uyu mukecuru akunda cyane inzoga ya Guinness, ikorerwa muri Ireland, ndetse yatangiye kuyinywa afite imyaka 18 ye y’amavuko.
Kuva icyo gihe, yabaye umukunzi ukomeye wayo kandi yizera ko yamufashije kugumana imbaraga ndetse n’itoto. Kathleen avuga ko iyi nzoga ituma yumva aruhutse kandi ifasha umubiri we gukomeza kuba muzima.
Uretse kunywa Guinness, Kathleen ashimangira ko kudashaka umugabo byamufashije kwirinda stress, ibintu benshi bavuga ko bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima.
Yemeza ko kutajyana mu rukundo byatumye yitangira umwuga we nk’umubaruramari, bituma abasha kugira umutekano w’imibereho nta nkeke cyangwa guhangayikishwa n’ibibazo by’urushako.
Kathleen yishimira cyane ubuzima bwe, aho yibanda ku kwidagadura, gusohokera ahantu akunda, kugira inshuti nyinshi no kubaho ubuzima bwuzuyemo ibyishimo.
Avuga ko kwishimira ubuzima, kwirinda ibitekerezo bibi no kugira ibyishimo biri mu byatumye agera ku myaka 105 ari muzima kandi afite akanyamuneza.
Inkuru y’uyu mukecuru yakomeje gutangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamushimira kuba akomeje kugaragaza urugero rwiza rw’uko umuntu ashobora kugira ubuzima burambye kandi bwiza. Hari n’abamufata nk’icyitegererezo, bagashishikarira kumwigiraho uburyo bwo kubaho ubuzima bworoshye ariko bunogeye nyirabwo.
