Imyaka ine yose yar’ishize itumye Abanyamerika bongera gutora, kandi noneho ikarita y’amatora ihindura isura. Aba-Républicain barangajwe imbere na Donald Trump baragarutse ku butegetsi, bakaba ari bo bagiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu yindi myaka ine iri imbere.
Biden asezeye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, asiga amateka y’ingenzi ariko anakurura impaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri Afurika.
Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, uburyo politiki ya Amerika yafataga u Rwanda bwabaye icyasha kuri dipolomasi y’impande zombi.
Biden yaje kurushaho gukomeza umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Amerika binyuze mu gufata ibyemezo bikakaye, nk’ibihano bifitanye isano n’ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uko Amerika yafataga izo ngingo, byasaga nk’ibishimangira ko itarigitekereza inyungu za Afurika muri rusange, ahubwo irimo kwitwara nk’isuka isenya aho kubaka.
Ibyabaye kuri Paul Rusesabagina, wari ukatiwe n’urukiko rwo mu Rwanda, byabaye urundi rugero rw’uburyo dipolomasi hagati y’ibi bihugu yabaye igitotsi.
Igihe Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaje i Kigali gusaba ko Rusesabagina arekurwa, u Rwanda rwemeye kugerageza gusana umubano, ariko byose byasaga nk’ibikozwe mu buryo bwo kwirinda izindi ngaruka aho kuba dipolomasi y’ubufatanye.
Nubwo byageze aho arangiza igihano cye, biracyari ikibazo niba u Rwanda rwakumva ibyo Amerika yashakaga kubagezaho mu buryo burambye.
Ku rundi ruhande, politiki ya Biden yasize isomo rikomeye ku bihugu byinshi ku Isi, cyane cyane muri Afurika, aho ibihugu byinshi byabonye ko bigomba kwishyira hamwe kugira ngo bihangane n’amarangamutima ahindagurika y’ibihangange.
Biden yari azi neza ko Afurika ari umugabane ufite akamaro gakomeye mu hazaza h’Isi. Ibihugu byinshi ku Isi birimo guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abaturage, mu gihe Afurika izakomeza kuba umugabane utuwe cyane n’abaturage bakiri bato.
Byumwihariko, ubushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ifite abaturage baruta kure ibindi bice by’Isi.
Imibare yerekana ko Afurika ifite umutungo kamere udashidikanywaho, kandi uzakomeza kuba isoko ry’ibikenewe mu bukungu bwa kijyambere.
Nubwo Biden n’abandi bayobozi ba Amerika bahora bavuga ko ijwi rya Afurika rikwiye kumvwa, ibikorwa byo gushyigikira Afurika bikiri bicye.
Aho gufatanya n’Afurika mu buryo buhamye, Amerika yagiye yifata nk’umubyeyi utanga amategeko aho gutega amatwi ibikenewe ku rwego rw’umugabane.
Uyu munsi, Biden arasezera, ariko ibibazo mu mubano w’u Rwanda n’Amerika biracyariho, ndetse birimo gukomera. Ese ubuyobozi bwa Trump buzasimbura ubwa Biden buzasubiza inyuma icyo cyasha, cyangwa se buzakomeza uwo murongo wa dipolomasi y’ihubuka?
Ni ikibazo kizakomeza kubazwa mu myaka iri imbere, ariko isomo rya politiki mpuzamahanga ryasigaye ni uko Afurika ikeneye kwishyira hamwe no kwigira ku buryo burambye, aho gutegereza ubufasha bw’amahanga butangwa mu nyungu zabwo bwite.