• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
Home Politike

Umunsi wa nyuma wa Joseph Robinette Biden Jr. Uzwi nka Joe Biden mu Biro by’umukuru w’Igihugu muri Amerika wageze

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
January 21, 2025
in Politike
0
Umunsi wa nyuma wa Joseph Robinette Biden Jr. Uzwi nka Joe Biden mu Biro by’umukuru w’Igihugu muri Amerika wageze
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Imyaka ine yose yar’ishize itumye Abanyamerika bongera gutora, kandi noneho ikarita y’amatora ihindura isura. Aba-Républicain barangajwe imbere na Donald Trump baragarutse ku butegetsi, bakaba ari bo bagiye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu yindi myaka ine iri imbere.

Biden asezeye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, asiga amateka y’ingenzi ariko anakurura impaka ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane muri Afurika.

Mu gihe cy’ubuyobozi bwe, uburyo politiki ya Amerika yafataga u Rwanda bwabaye icyasha kuri dipolomasi y’impande zombi.

Biden yaje kurushaho gukomeza umwuka mubi mu mubano w’u Rwanda na Amerika binyuze mu gufata ibyemezo bikakaye, nk’ibihano bifitanye isano n’ibibazo byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uko Amerika yafataga izo ngingo, byasaga nk’ibishimangira ko itarigitekereza inyungu za Afurika muri rusange, ahubwo irimo kwitwara nk’isuka isenya aho kubaka.

Ibyabaye kuri Paul Rusesabagina, wari ukatiwe n’urukiko rwo mu Rwanda, byabaye urundi rugero rw’uburyo dipolomasi hagati y’ibi bihugu yabaye igitotsi.

Igihe Antony Blinken, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yaje i Kigali gusaba ko Rusesabagina arekurwa, u Rwanda rwemeye kugerageza gusana umubano, ariko byose byasaga nk’ibikozwe mu buryo bwo kwirinda izindi ngaruka aho kuba dipolomasi y’ubufatanye.

Nubwo byageze aho arangiza igihano cye, biracyari ikibazo niba u Rwanda rwakumva ibyo Amerika yashakaga kubagezaho mu buryo burambye.

Ku rundi ruhande, politiki ya Biden yasize isomo rikomeye ku bihugu byinshi ku Isi, cyane cyane muri Afurika, aho ibihugu byinshi byabonye ko bigomba kwishyira hamwe kugira ngo bihangane n’amarangamutima ahindagurika y’ibihangange.

Biden yari azi neza ko Afurika ari umugabane ufite akamaro gakomeye mu hazaza h’Isi. Ibihugu byinshi ku Isi birimo guhangana n’ikibazo cy’ubuke bw’abaturage, mu gihe Afurika izakomeza kuba umugabane utuwe cyane n’abaturage bakiri bato.

Byumwihariko, ubushakashatsi bugaragaza ko mu mwaka wa 2050, Afurika izaba ifite abaturage baruta kure ibindi bice by’Isi.

Imibare yerekana ko Afurika ifite umutungo kamere udashidikanywaho, kandi uzakomeza kuba isoko ry’ibikenewe mu bukungu bwa kijyambere.

Nubwo Biden n’abandi bayobozi ba Amerika bahora bavuga ko ijwi rya Afurika rikwiye kumvwa, ibikorwa byo gushyigikira Afurika bikiri bicye.

Aho gufatanya n’Afurika mu buryo buhamye, Amerika yagiye yifata nk’umubyeyi utanga amategeko aho gutega amatwi ibikenewe ku rwego rw’umugabane.

Uyu munsi, Biden arasezera, ariko ibibazo mu mubano w’u Rwanda n’Amerika biracyariho, ndetse birimo gukomera. Ese ubuyobozi bwa Trump buzasimbura ubwa Biden buzasubiza inyuma icyo cyasha, cyangwa se buzakomeza uwo murongo wa dipolomasi y’ihubuka?

Ni ikibazo kizakomeza kubazwa mu myaka iri imbere, ariko isomo rya politiki mpuzamahanga ryasigaye ni uko Afurika ikeneye kwishyira hamwe no kwigira ku buryo burambye, aho gutegereza ubufasha bw’amahanga butangwa mu nyungu zabwo bwite.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Davido yataye impeta ifite agaciro Ka Miliyoni 22 Frw, yiyemeza gukoresha indi iyiruta

Next Post

Perezida Ndayishimiye yashinje abahoze ari abajyanama be kwica amategeko mu rwego rw’Ubutabera

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

Umuramyi Bosco Nshuti yasohoye indirimbo nshya ‘Jehovah’ mu gihe yitegura igitaramo gikomeye i Kigali

June 6, 2025
Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

Marcelin Cishambo yakiriwe muri AFC/M23 nk’umunyapolitiki mushya

June 5, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

AFC yahamagaje intumwa zayo zari i Doha muri Qatar

June 6, 2025
Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

Tshisekedi yakiriye Fayulu nyuma yo kunenga Kabila

June 6, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com