Umuhanzi ukomeye muri Afurika, Davido, yatakaje impeta ye ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 22. Aya makuru yatangajwe mu kiganiro kigufi cyashyizwe hanze na Christopher Will & Co, sosiyete yakoze iyi mpeta, aho yagaragaje agahinda k’uyu muhanzi nyuma yo kuyibura.
Davido yatangaje ko iyi mpeta yayitaye mu mazi ubwo yari muri Jamaica, Igihugu cy’amahumbezi akenshi cyitabirwa n’ibyamamare bikora ibitaramo cyangwa bihenze no kwidagadura.
Nyuma y’iri sanganya, uyu muhanzi yiyemeje gusimbuza iyi mpeta indi, bikaba bivugwa ko ishobora kuba ifite agaciro karushaho gukomera.
Iyi mpeta yari yanditseho amagambo “001,” ari nako Davido akunda kwiyita ashimangira ko ari umwe mu bayoboye umuziki wa Afurika.
Iyo mpeta yari mu mirimbo akundaga cyane, ndetse ngo ntiyajyaga yitandukanya nayo mu bihe byinshi, yaba mu bitaramo cyangwa mu buzima busanzwe. Yari ifite agaciro ka $16,400, akaba arenga miliyoni 22 mu mafaranga y’u Rwanda.
Davido yavuze ko impeta ye yari ifite agaciro kadasanzwe ku buzima bwe, kuko yafataga nka kimwe mu bimuranga nk’umuhanzi utavuga rumwe n’igihe mu ruhando rw’umuziki wa Afurika.
Nubwo ariko agahinda kagaragara mu magambo ye, yavuze ko icy’ingenzi ari uko impeta asimbuza izaba ifite ikintu kirushijeho kumwibutsa ko akomeje kwiyubaka no gushimangira izina rye nk’umwe mu bahanzi b’ibikomerezwa mu Karere no ku Isi hose.
Uyu muhanzi, wamenyekanye kubera indirimbo nyinshi ziri mu njyana ya Afrobeat, ntahwema kugarukwaho kubera imideli ye itangaje n’imitako y’agaciro. Kuri iyi nshuro, abakunzi be bakomeje kumuhumuriza ku mbuga nkoranyambaga, bamusaba kudacika intege kuko ingorane ari imwe mu nzira zo kwerekana ubushobozi bwo kwihangana no gukomeza gushyira imbere iby’ingenzi.