Umwe mu banyarwenya b’inararibonye mu Rwanda, Etienne, arateganya igitaramo gikomeye cy’urwenya yise JOY’S COMEDY SHOW, aho azaba ari mu rwego rwo gusetsa no gusangiza abantu ibyishimo. Iki gitaramo kizabera kuri M Hotel, ku wa 5 Nyakanga 2025, guhera ku isaha y’isaa 6:00 PM kugeza saa 9:00 PM.
Etienne azaba yerekana ubuhanga bwe bwihariye mu gusetsa, anahurize hamwe bagenzi be basanzwe bakora umwuga wo gusetsa mu Rwanda, mu rwego rwo kurushaho gutanga ibyishimo, umunezero no gusetsa abantu basanzwe bakunda urwenya.
Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ku biciro bitandukanye bitewe n’aho ushaka kwicara: Regular: 20,000 FRW, VIP: 30,000 FRW, V VIP: 50,000 FRW
Iki ni igitaramo cyihariye kitagomba gusibwa ku bantu bose bakunda urwenya no gusabana muri rusange. Etienne, umaze imyaka myinshi atanga umusanzu ukomeye mu guteza imbere urwenya mu Rwanda.
Etienne avuga ko yateguye iki gitaramo kugira ngo ashyire hamwe abakunzi b’urwenya mu rwego rwo kubasetsa no kubashimisha.
Abantu bose baratumiwe ku bwinshi, haba abakunzi b’urwenya, inshuti, imiryango ndetse n’abifuza gutembera mu buryo butandukanye no gusohokana n’abo bakunda.
JOY’S COMEDY SHOW itegerejwe n’abantu benshi, kandi yitezweho kugaragaza ubuhanga, ibisetsa byiza, n’akarasisi k’ibyamamare mu rwenya rwo mu Rwanda.
