Umunyarwenya Kanyabugande Olivier umenyerewe kw’izina rya Nyaxo mu kiganiro giteye amatsiko yagiranye na Murindahabi Irene, Nyaxo yavuze ibintu byinshi bitunguranye benshi bamwibazagaho, avuga ko igitangaje cyane ari uko arusha amafaranga umuhanzi w’icyamamare wo mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi ati: ” Burya wanamuhamagara ukamubaza”.
Ibi byatangajwe mu gihe Nyaxo yari yasubizaga ku buryo abona abahanzi b’abanyarwanda ndetse n’uko yakira agaciro ke mu ruhando rw’imyidagaduro.
Yagize ati: “Ntabwo ndi umuhanzi w’indirimbo zo kuramya, ariko sinabura kuvuga ko mfite amafaranga aruta ayo Mbonyi afite. Ntabwo ari ukubeshya, ni ukuri guhari, muhamagare umubaze.”
Ibi byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga aho bamwe bagaragaje ko ibyo yavuze bisa n’agasuzuguro, abandi bakamushyigikira bavuga ko ashobora kuba afite inkomoko y’umutungo utazwi na benshi. Hari n’ababifashe nk’uburyo bwo kwiyamamaza no gushaka kwibandwaho.
Nubwo atigeze atanga ibimenyetso bifatika bigaragaza umutungo we ugereranije n’uw’uwundi muhanzi, amagambo ye yahise asakara henshi, bituma benshi bibaza niba koko amafaranga Nyaxo afite arenze ayo Mbonyi wubashywe cyane mu ndirimbo zo kuryamya no guhimbaza Imana.
Nyaxo asoza yagize ati: “Buri wese afite inzira ye, ariko sinemera ko abantu bandagaza abandi ngo ni uko baririmba indirimbo z’Imana, twe tugakora urwenya.”