Kuri uyu wa kabiri, Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru i Burayi (UEFA) yamuritse umupira mushya uzakoreshwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League 2024/2025. Uyu mupira ufite igishushanyo cyihariye, kigaragaza ubuhanga n’akamaro k’iri rushanwa rikomeye ku mugabane w’u Burayi.
Uyu mupira mushya wakozwe na Adidas, nk’uko bisanzwe ku mipira ikoreshwa muri iri rushanwa rikomeye ku rwego rw’amakipe i Burayi. Witezweho korohereza abakinnyi mu kugaragaza ubuhanga bwabo no gutuma umukino ugenda neza, kubera ikoranabuhanga rigezweho ryawubatswemo.
Umupira mushya wa Champions League ugaragaraho ibimenyetso byihariye by’iri rushanwa, birimo inyenyeri zisanzwe zigize ikimenyetso cyaryo, ariko zanogejwe ku buryo bujyanye n’igihe.
Ikoranabuhanga rigezweho ryakoreshejwe mu kuwukora ririmo kugabanya uburemere bwawo no kuwongerera umuvuduko iyo uwuteye.
Ku bijyanye n’amabara, uyu mupira ugizwe n’umweru, urimo amabara ya zahabu n’ubururu bugaragaza icyubahiro n’amateka y’irushanwa.
Hari n’udushushanyo duto tugamije kwerekana uburyo Champions League ari irushanwa rihuza ubuhanga bw’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’u Burayi no ku Isi yose.
UEFA na Adidas bakoresheje ikoranabuhanga rigezweho kugira ngo umupira uzabe ufite umuvuduko mwiza, ubashe gufata icyerekezo neza, kandi unafashe abakinnyi kumva bawufiteho uburambe.
Hariho ikoranabuhanga rishya ryitwa “Speedshell” rifasha umupira kugenda neza mu kirere no gufata icyerekezo kidahindagurika mu gihe utewe.
Adidas yavuze ko uyu mupira wakozwe mu buryo burengera ibidukikije, aho habayeho kugabanya imyanda no gukoresha ibikoresho byongera gukoreshwa.
Uyu mupira mushya uzakoreshwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League uzabera kuri Allianz Arena i Munich mu Budage, ku wa 31 Gicurasi 2025. Ni inshuro ya gatatu iyi sitade ibereyemo umukino wa nyuma w’iri rushanwa, nyuma yo mu mwaka wa 1997 na 2012.
Ikipe izaba yahageze izakina uyu mukino izaba ifite amahirwe yo kwegukana igikombe gikomeye i Burayi, ikoresheje uyu mupira wihariye werekana ubuhanga bw’abakinnyi ndetse n’agaciro k’iri rushanwa rikomeye.
Uyu mupira mushya ni ikimenyetso cy’uko Champions League ari irushanwa rikomeje gutera imbere, rituma abakunzi ba ruhago bishimira umupira w’amaguru ku rwego rwo hejuru.
