Umuhanzi wβumuraperi Lil Wayne, ubusanzwe witwa Dwayne Michael Carter Jr, yahishuye uko yagize bwa mbere amafaranga menshi akiri muto. Mu kiganiro yakoze, yagarutse ku gihe yari afite imyaka 11 yβamavuko, ubwo yabonaga sheke ya mbere yβamafaranga asaga miliyoni 6 Frw.
Ayo mafaranga yahise ayaha mama we, Jacida Carter, wari wamurerewe hafi mu bihe byose byβubuzima bwe.
Lil Wayne yavuze ko Mama we ari umuntu wβingenzi mu buzima bwe kandi yagiye amuba hafi cyane, cyane ko ari we wamureze wenyine nyuma y’uko se abataye afite imyaka ibiri yβamavuko.
Nyuma yβuko Jacida Carter abyaye Lil Wayne afite imyaka 19, yakomeje guhangana nβubuzima bwo kurera umwana wenyine, bituma amuha umuco wo kwihangana nβubushishozi mu bintu byose. Iyo sheke ya miliyoni 6 Frw yari intangiriro yo guha umuryango we ubuzima bwiza, ndetse Jacida Carter ntiyatinze kwerekana ko ashimira umuhungu we amukundisha gukomeza gukora cyane no kubaha abantu bamubaye hafi.
Lil Wayne, mu buzima bwe, akunze gushimira mama we Jacida Carter mu ndirimbo ze no mu biganiro atanga.
Yavuze ko uburyo yitangiye umuryango ari kimwe mu byatumye agera aho ari ubu. Nkβumuraperi wakunzwe cyane mu njyana ya Hip Hop, amaze kwandika izina rikomeye ku Isi yose, ariko yakomeje guhamya ko ubutunzi atigeze abwibona nkβibyβingenzi ugereranyije nβurukundo rwa nyina.
Mu buzima bwe bwa muzika, Jacida Carter yagiye amubera icyitegererezo, byβumwihariko iyo agaruka ku buryo yitaye ku ngufu zo gushyira imbere umuryango.
Lil Wayne yavuze ko sheke ya miliyoni 6 Frw yamusubije yari icyitegererezo cyβuko mama we atigeze arebera amafaranga nkβibintu byβingenzi, ahubwo yashimishwaga no kubona umuhungu we atangiye guhirwa mu byo akora.
Uyu mubyeyi Jacida Carter kugeza nβubu akunze kumvikana mu biganiro ashimira umuhungu we uko yitwaye mu buzima no mu buryo akomeza gufasha umuryango nβabo bakuranye. Lil Wayne yavuze ko imizi yβurukundo nβumurava bye byose abikomora kuri mama we.
Ibi biragaragaza neza ko Jacida Carter ari urugero rwiza rwβumubyeyi wiyemeje guha umwana we urukundo nβuburere bwiza, bikamufasha kugera ku byo yifuzaga mu buzima.















