Mu rugendo rw’umuziki nyarwanda n’uwa Afurika muri rusange, ikibazo cy’amasezerano y’akazi gikomeje kugaragara nk’imbogamizi ikomeye ku bahanzi benshi. Hari abinjira mu masezerano batazi neza ibyo basinya, abandi ntibagire umwanya wo kubaza abanyamategeko cyangwa abajyanama, bikabaviramo ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw’umwuga.
Ibi bituma bamwe basanga ibikorwa byabo bihagaze, bagatakaza uburenganzira ku bihangano byabo, cyangwa bakagongwa n’amasezerano abafungira amahirwe yo gutera imbere. Mu bihe bimwe, usanga amazina yabo yaragiye, imiyoboro yabo (channels) itakigenzurwa n’abo, ndetse n’indirimbo zabo zigakurwaho mu bitangazamakuru, bigatuma kongera kugaragara mu muziki biba urugamba rutoroshye.
Hari n’abagera aho bacika intege burundu, bakava mu muziki bagahitamo gushaka ubundi buzima mu mirimo itandukanye, harimo n’imirimo isanzwe isaba imbaraga z’umubiri.
Ibi bibazo byongeye kuvugwa cyane nyuma y’inkuru z’abahanzi nka Mike Kayihura na RunUp, bagaragaje ko bahuye n’ingorane zishingiye ku masezerano basinye batabanje gusobanukirwa neza. N’ubwo atari bo bonyine byabayeho, ni urugero rugaragaza neza uko iki kibazo gihagaze mu Rwanda.
Ibi byose byerekana ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye ku bahanzi, bakamenya agaciro ko gusoma no gusobanukirwa amasezerano mbere yo kuyasinya, ndetse no kugisha inama ababyize, kugira ngo barinde impano zabo n’ejo hazaza habo.


















