Umuraperi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Sadiki Olivier uzwi cyane nka Saido Nesta, akomeje gutera imbere mu ruhando rw’abahanzi bakorera hanze y’u Rwanda, yanasize inkuru nziza mu bakunzi b’injyana ya Hip Hop na R&B kubera umwimerere indirimbo ze ziba zikoranwe. Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo nshya yise “SIKUBWABO” ifite ubutumwa bukomeye, yakoranye n’umuhanzikazi ukunzwe mu gihugu cy’u Rwanda Nessa.
“SIKUBWABO” ni indirimbo ifite aho ihuriye n’ibikomere n’ukwiyemeza kurenga ku bihe bigoranye yanyuzemo. Aba bahanzi bombi bashyize imbere ubutumwa bwo kugaragaza ko hari igihe umuntu yivana mu gahinda cyangwa mu rukundo rutamwubaka, akavuga ko bidakwiye kumutesha umutwe kuko “atari we kibazo”. Uburyo Saido Nesta akomatanya amagambo n’uruvange rw’injyana ya Hip Hop, hamwe n’amajwi yuje ubuhanga ya Nessa, byubatse umwimerere uri gukundwa n’abantu batari bake.
Abakurikira umuziki we bavuga ko iyi ndirimbo yerekanye impinduka n’igihe gishya kuri Saido Nesta, kuko yinjiye mu mwuka wo gukora ibihangano bifite umurego, ubuhanga no ugutanga ubutumwa mu ndirimbo. Nessa na we yishimiwe cyane kubera uburyo yatanze ijwi rye mu ndirimbo mu buryo bufite intekerezo.
Kugeza ubu, “SIKUBWABO” ikomeje guca ibintu ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bayivuga nk’indirimbo ifite umwimerere, imyandikire igezweho n’ubufatanye bw’intyoza zifite impano idasanzwe.
Iyi ndirimbo ikomeje gufatwa nk’indi ntambwe ikomeye Saido Nesta yateye mu rugendo rwe rwo kubaka izina rikomeye mu muziki wa Hip Hop.
















