Umusizi akaba n’umukinnyi wa filime Nyarwanda Mutoni Saranda Oliva, nyuma y’urupfu rwa nyina umubyara. Uyu mubyeyi yitabye Imana kuri uyu wa 06 Ugushyingo 2025, azize uburwayi yari amaranye igihe gito, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango.
Mutoni Saranda Oliva, uzwi mu bihangano bye by’ubusizi bivuga ku rukundo, ubuzima n’ukuri k’ubuzima bwa muntu, ndetse no mu mafirime anyuranye yagiye agaragaramo ashamikiye kuri Zacu Entertainment, yatangaje ko kubura nyina ari igihombo gikomeye mu buzima bwe. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yanditse amagambo akora ku mutima agira ati: “Nabuze inshuti, nabuze umutima unyumva, nabuze umutabazi wanjye wa mbere. Mama, uvuye mu Isi ariko izina ryawe rizahora mu mitima yacu.”
Ubwo Kasuku Media yageragezaga gukusanya amakuru, umunyeshuri muri Mount Kigali University wigeze kwigana na Saranda witwa Roger Uwineza: “yavuze ko bitari byoroshye ku byiyumvisha, doreko nawe yabonye inshuti ya Saranda ibishyira kuri status ya Whatsapp, bityo bikamutungura niko kubaza amakuru y’ibyabaye, ati nuko nanjye nabibonye pe!”
Saranda yakomeje kwandikirwa ubutumwa bugufi bumwihanganisha. Abafana n’inshuti za Mutoni Saranda bamugaragarije ubutumwa bwo kumuhumuriza, bamwifuriza gukomera muri ibi bihe bigoye arimo byo kubura umubyeyi wamubyaye.
Bamwe mu bamuzi bavuga ko Mutoni Saranda ni umwe mu bahanzi bafite impano yihariye mu busizi cyangwa se no mu gukina filime, umubabaro yatewe n’urupfu rwa nyina umubyara ushobora kumubera isoko y’ibihangano bishya bizaba byuzuyemo ubutumwa bwo kwihangana.

















