Umwe mu bayobozi bakomeye muri guverinoma ya Perezida Félix Tshisekedi mu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba Gombo, yavuze ko hari umugambi wo kwivugana umukuru w’igihugu uri gutegurwa n’abarimo abayobozi b’amadini.
Minisitiri Bemba, uyobora Minisiteri y’Ubwikorezi n’Itumanaho akaba na Visi Minisitiri w’Intebe, yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Top-Congo FM.
Yavuze ko uwo mugambi w’ubugizi bwa nabi urimo gucurwa n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila Kabange, umunyapolitiki Moïse Katumbi ndetse n’abagize Inama Nkuru y’Amatorero muri RDC, izwi nka CENCO.
Bemba, wahoze ari Minisitiri w’Ingabo, yavuze ko afite ibimenyetso bihagije bigaragaza ko hari igikorwa cyo gutegura igitero kigamije guhirika ubutegetsi no kwica Perezida Tshisekedi.
Yagize ati: “Aya makuru nshobora kuyabahamiriza. Ndashinja Hyppolite Kanambe, ari we Joseph Kabila, Katumbi Moïse, ndetse na bamwe mu bayobozi bakuriye CENCO kuba barimo gucura umugambi wo gukuraho ubutegetsi buriho no kwivugana Perezida Félix Tshisekedi.”
Bemba yakomeje agaragaza impungenge zishingiye ku myitwarire ya bamwe muri aba bavugwaho kuba inyuma y’uwo mugambi, anagaragaza ibikorwa byabo byo kwiyegereza ingabo.
Ati: “Amashusho mwarayabonye ubwo Kabila yageraga i Goma, yabanje gusura ikigo cya gisirikare kiri i Rumangabo. Kabila ni umuntu w’intambara kuva igihe yakuraho Mobutu. Ntibumva ko igihugu ari icy’Abanyekongo bose.”
Bemba yanakajije amagambo, ashinja Kabila kuba intasi y’u Rwanda muri Congo.
Yagize ati: “DRC ntizaba ubukoloni, kandi abayituye ntibazaba imbata z’ubutegetsi bw’u Rwanda. Hyppolite Kanambe ni intumwa isigaye ya Leta y’u Rwanda muri RDC, iyobowe na Kagame. Kugaruka kwe mu kibuga ni kubera ubukene, nk’uko umugaba w’ikirenga yabimubwiye.”
Minisitiri Bemba yanatangaje ko Kabila, Katumbi na bamwe muri CENCO bashishikariza abaturage kwanga ubutegetsi buriho binyuze mu makuru atariyo.

Yavuze ko bamwe mu bantu bashyirwa imbere muri uwo mugambi ari abahoze ari Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko, abanyamabanga bakuru b’ishyaka rya PPRD ndetse n’abahoze ari abayobozi ba za cabinet.
Yasoje ahamagarira Abanye-Congo kuba maso no kudahwema kurwanya uwo mugambi. Ati: “CENCO nshinja gutegura ibiganiro bigamije guhirika ubutegetsi no kugambanira Perezida. Ibi biganiro ntibifite inyungu rusange. Dukeneye ubwitonzi.”
Yibukije ko ubwo yari Minisitiri w’Ingabo, Katumbi yari yaragerageje gukorana n’Abarusiya ngo ahirikire Tshisekedi, ariko bigapfuba. Bityo avuga ko Katumbi agishaka kugera ku ntebe y’ubutegetsi uko byagenda kose.